Kaminuza zigenga zazahajwe na Covid-19 zatakambiye leta -

webrwanda
0

Icyorezo cya Covid-19 cyazahaje bikomeye ibikorwa bitandukanye by’umwihariko urwego rw’uburezi aho nk’amashuri yigenga akomeje kugaragaza igihombo yaguyemo ndetse amwe akaba yaratakaje abanyeshuri.

Kugeza ubu, habarurwa kaminuza zigenga 27 zirimo 14 z’abanyarwanda na 13 z’abanyamahanga bazitangije mu gihugu cyangwa zikaba zikorera mu bindi bihugu zifite amashami mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ihuriro rya za Kmainuza zigenga mu Rwanda, Dr Kabera Callixte, yavuze ko kaminuza zigenga zikeneye ubufasha bwihariye bw’amafaranga azifasha kongera kuzahura ubukungu no kuba zahabwa abanyeshuri barihirwa na Guverinoma ndetse zigashyirirwaho uburyo bwo kubona inguzanyo ku nyungu nto ugereranyije n’ibindi bikorwa byagizweho ingaruka na Covid-19.

Dr Kabera usanzwe ari n’Umuyobozi wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, yabwiye The New Times ko umubare munini w’abanyeshuri bavuye mu mashuri.

Ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko urwego rw’uburezi rwagizweho ingaruka cyane na Covid-19. Nibura abanyeshuri 20% bavuye mu ishuri ntibongera kugaruka kubera ibibazo byo kubura amafaranga yo kwishyura.”

Yakomeje agira ati “N’abo bagarutse, ababyeyi babo bagizweho ingaruka ku buryo batari kubasha kubona ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y’ishuri. Byatugizeho ingaruka mbi cyane.”

Dr Kabera yavuze ko hari n’abanyeshuri benshi b’abanyamahanga bari baraje kwiga muri izi kaminuza zigenga nyuma y’aho zongeye gufungura Covid-19 igenjeje make ntibongera kugaruka.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu bamaze gutanga ibisabwa byose mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru na za Kaminuza, HEC, basaba gukorerwa ubuvugizi.

Ati “Bemeye kugira icyo babikoraho kandi turi mu biganiro.”

Ku rundi ruhande kandi n’ubwo Kaminuza zigenga zifite ibibazo by’amikoro zatewe n’icyorezo cya Covid-19, ziba zigomba no kwishyura abakozi, abarimu no kugura ibikoresho nkenerwa mu kwigisha.

Basabye koroherezwa mu Kigega Nzahurabukungu...

Mu 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangije ikigega cyihariye cyo gufasha ibigo by’umwihariko iby’abikorera byagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19. Ni ikigega cyashyizwemo miliyari 186 Frw.

N’ubwo bimeze gutya ariko, kuri kaminuza zigenga ntabwo zabashije kwisanga mu bahabwa inguzanyo binyuze muri icyo kigega kubera ko ibisabwa kugira ngo umuntu ahabwe kuri ayo mafaranga ntabwo ziba zibyujuje.

Aha niho Kabera ahera agira ati “Kaminuza zigenga zikeneye ubufasha bwihariye kubera ko ibisabwa kugira ngo duhabwe inguzanyo muri icyo kigega ntabwo byoroshye. Kugeza ubu nzi kaminuza imwe yigenga yagerageje ariko mu buryo bugoye.”

Bimwe mu bisabwa ni uko kaminuza igomba kuba idafite umwenda wa Banki wa mbere ya Werurwe 2020.

Ati “Ingaruka za Covid-19 ku rwego rw’uburezi zirazwi. Mu byumweru bitatu bishize twagiranye inama na HEC tuganira kuri ubwo busabe bwose. Twamenyesheje ubuyobozi ko urwego rw’uburezi rukeneye kwitabwaho kugira ngo rubashe kuzahuka.”

Yakomeje agira ati “Ubu dushobora gufashwa binyuze muri kiriya kigega ariko turi gusaba ko twahabwa inguzanyo twishyura nibura 5% ku mwaka kandi iyo nguzanyo ikaba ari iy’igihe kirekire. Turi gusaba kandi umwaka umwe mbere yo gutangira kwishyura. Ibiganiro biracyakomeje.”

Kabera yavuze kandi ko kugira ngo ku mashuri habeho kubahiriza amabwiriza yo guhana intera, ibikorwaremezo byo kubahiriza isuku, kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibindi bikorwaremezo bisaba ishoramari rihambaye kandi bitoroheye kaminuza zigenga muri ibi bihe.

Ibindi Kaminuza zigenga zivuga ko bizikomereye ni ibijyanye no kwishyura imisoro muri ibi bihe kandi zinjiza make.

Kabera ati “Dukeneye ubufasha kubera ko tumaze umwaka wose dusohora amafaranga kandi tudakora.”

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Mukankomeje Rose, yavuze ko bazi neza uburyo urwego rw’uburezi rwazahajwe na Covid-19 by’umwihariko ari nayo mpamvu nyuma yo kugenzura no kuganira n’izindi nzego hazahaho kureba uko iki kigega cyafasha kaminuza zigenga.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)