RIB yataye muri yombi Havugimana ukurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 14 Gicurasi ni bwo RIB yafunze Havugimana akurikiranyweho icyo cyaha akekwaho, aho mu bihe bitandukanye kuva muri Mata 2020 hari umugore yagiye abwira amagambo y'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uwo mugore yari asanzwe ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ni nawe ubahagarariye mu Kagari ka Rwesero.

Icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside Havugimana akurikiranyweho, gihanwa n'ingingo ya kane y'itegeko ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeranye n'icyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano na yo.

Gihanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n'amafaranga atari munsi 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

RIB yibukije ko itazihanganira uwo ari we wese uzijandika mu cyaha nk'iki cy'ingengabitekerezo ya Jenoside, iboneraho gukangurira abantu bose gukomeza kucyirinda.

Uwafashwe ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Karama mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Uretse uyu muyobozi watawe muri yombi, amakuru avuga ko mu Murenge wa Kigali by'umwihariko i Rwesero hasanzwe hari benshi batarahuza imyumvire kuri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge igamije kunga abishe n'abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibintu bigira uruhare mu kugabanya ingengabitekerezo.

Impamvu ngo ni uko bamwe mu bishe kugeza ubu banze kuranga aho imibiri y'abo bishe yajugunywe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace barokotse Jenoside baheruka kuganira na BTN muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuze ko amakuru y'aho ababo bajugunywe batarayamenya kandi ababikoze bahari.

Uwitwa Mukabaranga Savella yagize ati 'Ikibazo ni icy'urupfu rw'umugabo wanjye banga kunsobanurira hano kandi ari ho yaguye. Ni abaturanyi twari duturanye nabo arahahungira babanza kumuhisha, baramwica bahisha ko ari bo bamwishe ariko uwo mugabo ntabwo ari kubyemera. Twe tuzi ko ari ho yahungiye nta handi yigeze ahungira.'

'Dufite umutangabuhamya watubwiye ko yamusigiye inka ahantu yari ayiragiye amubwira ko ariyo ahungiye, uriya mugabo we akabihakana. Mwakomeje kumva ko abihakana kandi kuva na kera kose yarabihakanaga.'

Ubushinjacyaha bw'u Rwanda buherutse gusohora icyegeranyo kigaragaza ishusho y'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo mu myaka itatu ishize, aho hagaragazwa ko kugeza muri Kamena 2020, amadosiye 949 ajyanye n'ingengabitekerezo ya Jenoside yinjiye mu bushinjacyaha, akurikiranywemo abantu 1172. Muri bo hari harimo abagore 288 bangana na 24,5% n'abagabo 884 bangana na 75,5%.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-havugimana-ukurikiranyweho-ingengabitekerezo-ya-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)