Patriots BBC yisanze mu itsinda rya mbere mu irushanwa rya Basketball Africa League rigomba gutangira mu Rwanda hagati muri Gicurasi 2021. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yaho irushanwa rya Basketball Africa League rya 2020 ryagombaga kubera mu Rwanda ariko ntirize gukinwa kubera icyorezo cya koronavirusi, nyuma hakaza gutangazwa ko rizabera i Kigali hagati ya tariki ya 16 n'iya 30 Gicurasi 2021 rikazabera muri Kigali Arena nkuko ari naho ryari buzabere umwaka ushize, ubu hamaze gushyirwaho uko amakipe apanze mu matsinda.

Ubwo hari ku wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, nibwo umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL) Gallo Fall yahamije ko iri rushanwa rigiye gukinwa ku ncuro ya mbere kuri uyu mugabane rikazabera mu Rwanda rigahuza amakipe atandukanye yo kuri uyu mugabane aho azakina imikino 26.

Kugeza amakipe uko ari 12 ategerejwe guhatanira iki gikiombe yamaze kugabanywa mu matsinda atatu, ikipe ihagarariye u Rwanda ariyo Patriots BBC ikaba yisanze mu itsinda rya mbere.

Dore uko amatsinda apanze:

Itsinda A: US Monastir (Tunisia), Rivers Hoopers (Nigeria), Patriots BBC (Rwanda) & GNBC (Madagascar),

Itsinda B : Petro de Luanda (Angola), AS Salé (Maroc), AS Police (Mali) & FAP (Cameroun),

Itsinda C: Zamalek (Misiri), AS Douanes (Senegal), Ferroviário de Maputo (Mozabique) & GS Pétroliers (Algeria).

Iri rushanwa rya BAL 2020 ryari riteganyijwe ko umwaka usanzwe w'imikino wa 2020 wari kubera i Cairo mu Misiri, Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Monastir (Tunisia) na Salé (Maroc) mu gihe Umujyi wa Kigali (Rwanda) wari kwakira imikino ya Playoffs n'iya nyuma isoza irushanwa muri Gicurasi 2020.

The post Patriots BBC yisanze mu itsinda rya mbere mu irushanwa rya Basketball Africa League rigomba gutangira mu Rwanda hagati muri Gicurasi 2021. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/patriots-bbc-yisanze-mu-itsinda-rya-mbere-mu-irushanwa-rya-basketball-africa-league-rigomba-gutangira-mu-rwanda-hagati-muri-gicurasi-2021/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)