Ibyo bikoresho birimo umwambaro ubaranga (gilet) zigera ku 1172 n'udupfukamunwa n'amazuru ndetse hiyongeraho no kubaka ubukarabiro butatu mu Mirenge ya Musange, Kaduha na Mugano.
Inkunga y'ibikoresho yatanzwe bigizwemo uruhare n'umufatanyabikorwa w'Akarere ka Nyamagabe, AEE Rwanda.
Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda, Ishami rya Nyamagabe, Nzimurinda Emmanuel, yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu muri ibyo bikorwa byo kurwanya Covid-19 nyuma y'uko babonye umubare w'abayandura ukomeje kwiyongera.
Ati 'Iki gikorwa twagitekereje nyuma yo kubona Covid-19 ikomeje kwiyongera mu Karere ka Nyamagabe kandi dufite n'abagenerwabikorwa benshi tugomba gukomeza gukorana na bo kugira ngo bakomeza kwirinda iki cyorezo.'
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko ibikoresho bahawe bigiye kubafasha kurushaho gukora kinyamwuga.
Kwizera Ange yagize ati 'Twari dusanzwe dukora akazi ko gukangurira abantu kwirinda Covid-19 ariko kuba duhawe uyu mwambaro biradufasha kurushaho kugakora neza kandi bitwongereye umurava.'
Byukusenge Innocent we yavuze ko ubukarabiro bubakiwe bubafasha kwirinda Covid-19 no kugira isuku muri byose.
Ati 'Ubu bukarabiro twubakiwe budufasha kwisukura twirinda icyorezo cya Covid-19 ariko kandi bidutoza no kugira isuku muri byose kuko tubizi ko isuku ari isoko y'ubuzima.'
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage mu Karere ka Nyamagabe, Mujawayezu Prisca, yavuze ko ibikoresho byahawe urwo rubyiruko rw'abakorerabushake bizatanga umusanzu mu guhashya Covid-19.
Ati 'N'ubundi basanzwe badufasha gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19, babikoraga ariko ibikoresho bari bafite byari bimaze kubasaziraho. Turashima AEE ko twayitakiye ikadutabara ikatugurira ibyo ngibyo tugiye kongera kubaha.'
'Ni ukugira ngo igihe bari gukora ubukangurambaga bwo kwirinda Covid-19 bashishikariza abaturage kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda, abaturage bazajye babona ko babikora ari abantu b'abanyamwuga, ari abantu babifitiye uburenganzira ku buryo bajya babubaha kandi bakumvira ubutumwa babagezaho.'
Mujawayezu yasabye abaturage bose ubufatanye mu gukumira Covid-19 kuko muri iyi minsi hari kugaragara umubare munini w'abayandura.