Nyanza: Afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 12 wamubonye yiba ihene y’iwabo -

webrwanda
0

Uyu mugabo yafatiwe mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kibirizi, Akagari ka Rwotso, Umudugudugu wa Seruhembe ku wa 10 Gicurasi 2020.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu musore mu ibazwa yemeye icyaha cyo kwica, avuga ko yabikoze mu gusibanganya ibimenyetso kuko uyu mwana yari yamubonye yiba ihene y’iwabo.

Ati "Mu ibazwa rye ry’ibanze uyu mugabo aremera icyaha akavuga ko yamwishe kugira ngo azimanganye ibimenyetso kuko uwo mwana amaze kwiba no kwica ihene y’iwabo, undi amukururira mu ishyamba hafi y’aho iyo hene yari iziritse aramuniga arapfa."

Dr Murangira yakomeje avuga ko uyu mugabo yigeze gufungwa imyaka itandatu azira gucuruza ibiyobyabwenge.

Ati "Ikigaragara ni uko uyu mugabo aherutse gufungurwa, aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu kubera gucuruza ibiyobyabwenge."

Yakomeje yihanganisha umuryango w’uyu mwana, ndetse anavuga ko abakijandika mu byaha nta mwanya bafite mu muryango nyarwanda.

Ati "RIB irihanganisha umuryango w’uyu mwana, ababyeyi babuze uyu mwana, ariko abantu nk’abangaba bumva ko bashobora gukora ibyaha ntabwo bazihanganirwa mu muryango nyarwanda, amategeko azakurikizwa ahanwe. Birababaje ntabwo umuntu yari akwiye kwica undi ngo azimangatanye ibimenyetso by’uko yamubonye akora icyaha. abantu bakwiye kugendera kure ibyaha kuko icyaha kimwe gishobora gutuma ukora ikindi kandi bitari ngombwa."

Amakuru atangwa na RIB agaragaza ko uyu mugabo yari yarafunzwe mu 2014 akaza gufungurwa mu 2019.

Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kibirizi mu gihe hagikorwa dosiye ye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, mu gihe umurambo w’uyu mwana woherejwe muri Laboratwari itanga serivisi z’ibimenyetso byifashisha ubuhanga n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 12 wamubonye yiba ihene y'iwabo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)