Loni yasobanuye impamvu yagabanije ibiribwa byahabwaga impunzi mu Rwanda -

webrwanda
0

Umuyobozi wa HCR mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yavuze ko uyu muryango wagize ikibazo cy’amafaranga make gituruka ahanini ku cyorezo cya Covid-19 ndetse n’imiterere y’ikibazo by’impunzi mu Rwanda.

Ati “Kugira ngo turinde ko uko kugabanyuka kugira ingaruka ku bababaye cyane, twashyizeho uburyo buzatuma twibanda ku mpunzi zibabaye kurusha izindi, zicungira ku bufasha bw’abagiraneza kugira ngo babashe kubona iby’ibanze.”

Muri ubu buryo bushya, impunzi zashyizwe mu byiciro bitatu ari nabyo bizagenderwaho hatangwa ibiribwa.

Icya mbere kirimo abababaye cyane kandi bakeneye ubufasha cyane, aba nibo bazahabwa ibyo kurya byose. Icyiciro cya kabiri kirimo abababaye gahoro aho bazahabwa 50% y’ibyo bari basanzwe bahabwa naho icya gatatu kikaba kirimo za mpunzi zifatwa nk’izibabaye ariko atari cyane aho batazongera guhabwa ibiribwa.

Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yavuze ko ubu buryo bushya ari intambwe iboneye kandi itewe mu gihe gikwiriye aho abaterankunga ku Isi bari ku gitutu batigeze ikindi gihe icyo aricyo cyose kubera ingaruka za Covid-19.

Itangazo ryashyizwe hanze na HCR ifatanyije na PAM, rivuga ko ingano y’ibiribwa bihabwa impunzi igendera ku bushobozi, ariko kuri ubu ubushobozi bukaba budahagije ku buryo impunzi zose zahabwa ibiribwa ari nayo mpamvu ibiribwa bizahabwa abakeneye ubufasha cyane.

Ibarura ryakozwe n’iyi miryango yombi mu Ukuboza 2020 mu nkambi zose ziri mu Rwanda ryagaragaje ko abafite ibibazo bikomeye bakiri benshi mu bijyanye no kubona ibyo kurya.

Impinduka nshya zakozwe ku bufatanye na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda, HCR ndetse na PAM nk’uko itangazo rikomeza ribivuga.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)