Musanze : Yakubiswe n'inkuba avuye gucyura intama ahita apfa na yo ihasiga ubuzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Iradukunda Vincent yakubiswe n'inkuba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mata 2021, ubwo yari ageze mu muryango agiye kwinjiza mu nzu iyi ntama yari avuye gucyura.

Inzego zirimo Police n'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) bihutiye kugera ahabereye kiriya kibazo, umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa ku bitaro bikuru bya Ruhengeri kugira ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Ni inkuba itunguranye kuko yamukubise izuba riva, aho nta kimenyetso na kimwe cy'imvura cyagaragaraga muri ako gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo, Kangabe Marie Claudine yabwiye Kigali Today dukesha aya amkuru ko byabaye ahagana saa kumi z'umugoroba ubwo uria mugabo yari avuye gucyura ririya tungo rigufi.

Yagize ati 'Yageze mu muryango agiye kuyinjiza mu nzu inkuba ihita ikubita, iramukubita arapfa n'iyo ntama na yo irapfa, ku buryo yakubise n'igiti kiri hejuru y'umuryango gikoze Charpante gihita kibaruka.'

Uyu muyobozi avuga ko abaturanyi ba nyakwigendera bahungabanye kuko iriya nkuba yakubise izuba riva 'kuko nta mvura yari ihari twari utujojo duke cyane natwo twagaragaraga mu misozi yo hakurya, inkuba ihita ikubita nta mvura nta kuvuga ngo hari imirabyo yabaye, ikubita gutyo gusa.'

Gusa arihanganisha umuryango wa nyakwigendera ndetse agahumuriza abaturage ko ibyabaye ari Ibiza bisanzwe.

Yagize ati 'Biriya ni ibiza bisanzwe abaturage ni ukubakomeza muri rusange, ntabwo wavuga ngo inkuba bazayirinda bate uretse gushaka imirinda nkuba, kandi abaturage bacu ntibaragera ku rwego rwo gushyira imirinda nkuba muri buri rugo, ni ukubahumuriza.'

Ivomo : Kigali Today

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Yakubiswe-n-inkuba-avuye-gucyura-intama-ahita-apfa-na-yo-ihasiga-ubuzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)