Mauricio Pochettino yafashe umwanzuro ukomeye kuri Kylian Mbappé #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa PSG,Mauricio Pochettino,yafashe umwanzuro wo kudakoresha rutahizamu we Kylian Mbappé muri iki cyumweru kubera akabazo k'imvune yagize ku mukino wa Manchester City muri Champions League.

Pochettino yahisemo kuruhura Kylian Mbappé kugira ngo azamukoreshe mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League bazasuramo Manchester City kuwa Kabiri w'icyumweru gitaha.

Ikinyamakuru l'équipe cyavuze ko Kylian Mbappé yagize akabazo k'imvune ku kuguru kwe bityo atagaragara ku mukino PSG irakina na RC Lens muri shampiyona ya Ligue 1.

Neymar na Kylian Mbappé ntibitwaye neza kuwa Gatatu w'iki cyumweru ubwo PSG yatsindirwaga mu rugo na City ibitego 2-1 ariyo mpamvu basabwa kuzakora cyane mu mukino wo kwishyura kugira ngo bongere kugera ku mukino wa nyuma.

Bivugwa ko Mbappe yasohokanye uburibwe ku kuguru muri uyu mukino ariyo mpamvu Pochettino yagize amakenga yiyemeza kumuruhura kugira ngo atazamubura kuri uyu mukino w'ingenzi asabwa gutsinda kugira ngo akomeze.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/mauricio-pochettino-yafashe-umwanzuro-ukomeye-kuri-kylian-mbappe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)