Monnet- Paqutet bikomeje kuba urujijo! Babiri bageze mu Rwanda, gahunda yose y'abakinnyi b'Amavubi bakina hanze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakinnyi bagera ku 11 b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, bahamagawe guhangana na Centre Afrique bamwe bamaze kugera mu Rwanda, ni mu gihe abandi nka Kévin Monnet-Paquet bitarasobanuka.

Iyi mikino ya gicuti izaba tariki ya 4 na 7 Kamena 2021, yose izabera mu Rwanda kuri Stade Regional, ni mu rwego rwo kwitegura imikino y'ijonjora ry'igikombe cy'Isi cya 2022, izaba muri Nzeri aho Amavubi ari mu itsinda E na Mali, Uganda na Kenya.

Amavubi yatangiye umwiherero ku munsi w'ejo atangirana n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ni mu gihe muri iki gitondo babiri bakina hanze bamaze kuhagera.

Myugariro wa FC Shkupi muri Macedonia, Rwatubyaye Abdul, na Ngwabije Bryan Clovis wa SC Lyon mu Bufaransa uje gukinira Amavubi ku nshuro ya mbere nibo bamaze kuhagera.

Uyu munsi kandi biteganyijwe ko abakinnyi barimo Nirisarike Salomon wa Urartu FC muri Armenia, umunyezamu Buhake Twizere Clément wa Strommen IF muri Norway wahamagawe bwa mbere na Samuel Gueulette wa RAAL La Louvière mu Bubiligi wahereukaga muri 2018 mu batarengeje imyaka 20.

Umunyezamu wa Tusker FC muri Kenya na myugariro wa Police FC muri Uganda, Rukundo Dennis bazaza ejo, ni mu gihe rutahizamu wa wa Simba SC, Meddie Kagere azahagera tariki ya 4 Gicurasi 2021.

Rutahizamu wa Saint Etienne, Kévin Monnet-Paquet utegerejwe n'abanyarwanda benshi, amakuru ISIMBI yamenye ni uko atarasubiza ubutumire kugira ngo hamenyekane itike bamwoherereza. Ni ku nshuro ya kabiri yaba atitabiriye ubutumire kuko no ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika yarahamagawe ariko ntiyitabira ubutumire.

Rutahizamu Rafael York wa AFC Eskilstuna muri Sweden nta gihindutse na we akaba azagera mu Rwanda ku munsi w'ejo. Undi mukinnyi ni Bizimana Djihad na we igihe azagerera mu Rwanda kiramenyekana uyu munsi.

Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi yahageze mu ba mbere
Ngwabije Clovis na we yageze mu Rwanda
Monnet Paquet ntarasubiza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/monnet-paqutet-bikomeje-kuba-urujijo-babiri-bageze-mu-rwanda-gahunda-yose-y-abakinnyi-b-amavubi-bakina-hanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)