

Kuri uyu munsi tariki 09 Gicurasi nibwo Isi yose yizihizaho umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b'Abamama, Miss Mutesi Jolly yagaragaje ifoto ya mama we umubyara ndetse anifuriza ababyeyi bose umunsi mwiza wabahariwe.
Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016, yagaragaje ifoto ya Nyina mu kwifuriza ababyeyi b'abagore umunsi wabo. Yabashimiye urukundo ntagereranwa, gushyigikira no kuba urutirigongo rw'imiryango. Ati 'umunsi mwiza babyeyi mwese ku bw'urukundo rwanyu rutagereranwa ,mudutera ingabo mu bitugu ,mu mibereho yacu , mwarakoze rwose mudutera ishema.'
Â
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/miss-mutesi-jolly-yavuze-ku-mubyeyi-we-kuri-uyu-munsi-wahariwe-abamama/