
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, ku wa 15 Gicurasi 2025.
Aba bakozi basobanuriwe amateka y'uko Jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa mu 1994, aho mbere y'uko itangira byeruye ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu Bugesera bagiye batotezwa bagakorerwa iyicarubozo.
Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu nkambi bahabwa akato kubera politike mbi y'Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatolika. Bakimara kugezwayo batangiye kwicwa n'indwara ziterwa n'isazi ya Tse Tse mbere y'uko mu 1963 batangira kwicwa biswe ibyitso.
Kubera gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n'Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n'iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, Abayobozi n'abakozi ba BSC bashyize indabo ku mva rusange mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, banunamira imibiri y'abasaga ibihumbi 45 bahashyinguwe.
Umuyobozi Mukuru wa BSC, Kayinamura N.Gilbert yavuze ko ikigo ayoboye cyasuye uru rwibutso mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka by'umwihariko ku rubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 rukora muri iki kigo.
Yagize ati 'Ni igikorwa twajemo kugira ngo twige amateka haba ari ku bakuru cyangwa abatoya bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kugira ngo twese tumenye imvo n'imvano yayo ndetse n'uburyo twakumira ko yakongera kubaho ukundi.'
Yakomeje avuga ko nk'ikigo gicuruza interinet bagira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha birimo abantu bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije ikoranabuhanga.
Ati 'Dushishikariza urubyiruko rwacu kugira uruhare bandika ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo tunyomoze ibinyoma bishobora kugoreka amateka yacu.'
BSC yatanze inkunga kuri uru rwibutso mu rwego rwo kurushyigikira ngo rukomeze kwagura ibikorwa bifasha gusobanurira abaturarwanda amateka.
Iki kigo ni kimwe mu bigo bikomeye bicuruza internet na serivise ziyishamikiyeho mu Rwanda kuva mu 2010 aho gifite ubushobozi bwo kuyigeza mu turere twose tw'Igihugu.









