Rusizi: Hatashywe ’Postes de santé’ ebyiri, izimaze kuzura mu 2021 zigera kuri zirindwi -

webrwanda
0

Abaturage bubakiwe izi poste de santé bavuze ko bishimye kuko zigiye kubaruhura ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi z’ubuvuzi.

Anastasie Zaniriza uri muri aba baturage, yavuze ko bitewe n’imiterere yaho atuye byamugoraga cyane kugera ku kigo nderabuzima.

Dr Nzaramba Théoneste, uyobora ibitaro bya Mibiriizi yabwiye IGIHE ko iyi poste de santé yubatswe mu Murenge wa Bugarama yaje ikenewe.

Ati "Hariya hantu haba abaturage benshi kandi hakunda kwibasirwa n’indwara zitandukanye bakundaga kuza kwivuriza ku bitaro bya Mibirizi, ariko iriya Poste de santé igiye kunganira ibitaro kuko dusanzwe dufite Ibigo nderabuzima bibiri byonyine."

Dr Nzaramba yavuze ko nubwo babonye Poste de santé itemerewe kubyaza abagore, gusa ngo ishobora Kubasuzuma.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yavuze ko mu Mirenge ya Gihundwe na Bugarama bishimira umubare wa Poste de santé nubwo batarageza ku mubare wose usabwa.

Ati "Ukuyemo utugari twubatsemo ibigo nderabuzima n’ibitaro biri ku rwego rw’akarere, mu karere hose haba hakenewe byibura Poste de santé 70 ariko nk’Akarere ka Rusizi turishimira ko uyu munsi dufite 52 kandi mu mihigo twihaye nk’akarere mu myaka ibiri turifuza kuzaba twaramaze kubaka Poste de santé mu tugari twose tugize akarere ka kacu."

Akarere ka Rusizi gafite ibitaro bibiri biri ku rwego rw’akarere aribyo ibya Gihundwe n’ibya Mibirizi, ibigo nderabuzima 18 na Poste de santé 52.

Mu mwaka wa 2021 Akarere ka Rusizi kamaze kuzuza Poste de santé zirindwi zitezweho kwegereza ubuvuzi abaturage



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)