
Ibyo Minisitiri Sebahizi yabitangarije mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025 ubwo yasuraga Icyanya cy'Inganda cy'ako karere.
Ni icyanya cyubatsemo inganda eshanu harimo n'urugiye gutangira gukora amakaro.
Abashoyemo imari bavuga babangamiwe n'ibikorwaremezo by'imihanda kuko itarimo kaburimbo, amashanyarazi acikagurika n'isoko rito kandi bafite ubushobozi bwo gukora ibicuruzwa byinshi.
Basil Irénée washinze Basil Industries Ltd rutunganya impapuro z'isuku, cotex n'ibikarito yavuze ko ibikorwaremezo bibangamira imikorere yabo.
Ati 'Dufite ikibazo cy'imihanda idakoze ndetse n'amashanyarazi ni makeya araza ariko akagenda acikagurika bigatera ikibazo ku mashini dukoresha. Ikindi ni isoko ritoya dufite kuko imashini zacu zifite ubushobozi buhagije harimo n'iza mbere muri Afurika y'Iburasirazuba.'
Basil yavuze ku imashini afite y'ubushobozi bwo gukora cotex ziri hagati ya 400 na 600 mu munota ndetse zishobora no guhaza isoko ry'imbere mu gihugu ariko ko ijya imara amezi abiri idakora agicuruza izo yakoze mbere.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko ibikorwaremezo bikibura muri icyo cyanya bigiye kongerwamo.
Ati 'Turabizi ko iki cyanya cyari kikibura ibikorwaremezo. Icya mbere twabanje kuhageza ni amazi n'amashanyarazi. Ubu umuriro urahagera ubwo igisigaye ni uko kugenda ucikagurika. Ikindi ni uko hagomba kujyamo imihanda bizatangira muri uyu mwaka w'ingengo y'imari uzatangira muri Nyakanya ku buryo aho iki cyanya kigera hose abashoramari babasha kuhagera.'
Minisitiri Sebahizi kandi yijeje gushakira isoko bamwe mu banyenganda bagaragazaga ko bafite ubushobozi bwo gukora byinshi ntibabone isoko ryagutse harimo kubafasha kumenyekanisha ibyo bakora ku zindi nganda zabagurira.
Ati 'Tubwira inganda zakuraga ibintu hanze ko tubifite mu Rwanda tukabarangira n'aho bashobora kubikura. Nibigaragara ko ubushobobozi uriya utunganya ibikoresho by'isuku n'ibikarito afite burenze isoko ryacu tuzamushakira isoko mu miryango mpuzamahanga u Rwanda rurimo.'
Uruganda ruvangura amabuye y'agaciro n'andi mabuye na rwo rwagaragaje ko rubura aho rwagurira ibikorwa bitewe n'uko hari abaturage baturanye na rwo babariwe imitungo ariko batarishyurwa ngo bavemo.
Ubuyobozi bw'urwo ruganda n'abandi bashaka kuhakorera bifuzaga ko bakwiyishyurira abaturage kugira ngo byihutishe ibikorwa byabo.
Minisitiri Sebahizi yavuze ko abo bashoramari Leta itabangira ubwo bufatanye mu kwishyura abaturage kuko ari inyungu ku mpande zombi mu kwihutisha iterambere ry'icyo cyanya.
Ati 'Abashoramari babishaka nibaze bafate ibibanza. Nibishyura abaturage basigaye amafaranga asigaye azajya mu bindi bikorwaremezo bakeneye.'
Ibyanya by'inganda bizashyirwamo ibikorwaremezo mu 2025/26 harimo Muhanga, Bugesera na Rwamagana.






