Kayonza: Bagaburirwa n'ishuri nyuma yo gutabwa n'ababyeyi babo - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Muri iri shuri hari abana 22 barimo abatawe n'ababyeyi babo bagakomeza kwibana, abananiranywe na ba mukase n'abandi bagiye bafite ibibazo bitandukanye bibana ariko bakomeje umuhate wo kwiga batitaye ku bibazo bafite.

Umwe muri aba bana wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, yagize ati 'Hari ibibazo twagize, ababyeyi baradusiga, twegereye ubuyobozi bw'ikigo turabibabwira, batwemerera kudufasha mu kubona ibyo kurya ku manywa na nijoro ndetse banatwemerera kuduha ibindi bikoresho by'ishuri. Ni ibintu byatumye dukomeza kwiga none tugiye gusoza.''

Keza (Izina ryahinduwe) na murumuna we bafashijwe n'ikigo, cyemera kubagaburira ku manywa na nijoro nyuma yo gusigara ari bonyine.

Ati 'Ni ibintu bidufasha cyane kuko tuva hano turiye n'ibya nijoro ku mugoroba noneho bigatuma usubira mu masomo nta nzara.''

Mugenzi wabo wiga mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye we yavuze ko yatawe n'ababyeyi be, abibwira ubuyobozi bw'Ikigo bumwemerera kumugaburira saa Sita na nijoro ndetse bunamwemerera n'ibindi bikoresho.

Ati 'Nahereye mu mwaka wa kane bangaburira kugeza na n'ubu, iyo hari n'akazi kabonetse mu kigo barakampa nkagakora noneho bakampa amafaranga amfasha mu bundi buzima. Ubu ndibana nakabaye naragiye kuba mayibobo ariko ndashimira ubuyobozi bw'Igihugu cyacu n'ikigo cyacu bamfashije nkakomeza kwiga.''

Umuyobozi wa GS Mukarange, Alexandre Havugimana, yavuze ko uretse kubagaburira ku manywa na nijoro babashakira n'ibindi bikoresho by'ishuri ku buryo bibafasha kwiga neza.

Ati ''Harimo abana bapfushije ababyeyi babo, hari abo ababyeyi basize ariko ukabona umwana arashaka kwiga, rero twarabirebye tubona hari abana 22 batwegereye batubwira ibibazo bafite. Dufata umwanzuro w'uko tubagaburira Saa Sita na nimugoroba ku buryo ataha nta kibazo cy'inzara afite kandi rwose biri gutuma biga neza.''

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimiye igikorwa cyiza cyakozwe n'iri shuri, asaba ibindi bigo kugira uruhare mu kwita ku bana nk'aba baba bibana.

Kuri ubu iki kigo cya GS Mukarange gifite abanyeshuri hafi 3000 barimo abiga mu mashuri abanza n'abiga mu mashuri yisumbuye, bose biga bataha.

Bamwe mu bana bagaburirwa n'ishuri ku manywa na nijoro, bavuga ko batawe n'ababyeyi babo
Umuyobozi wa GS Mukarange, Havugimana Alexandre, avuga ko kuri ubu abana 22 bagaburirwa ku manywa na nijoro kubera ibibazo bafite mu miryango



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-bagaburirwa-n-ishuri-nyuma-yo-gutabwa-n-ababyeyi-babo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 16, June 2025