Nyamagabe: Abagore 53 bafungiye ibyaha bya Jenoside batangiye gutegurirwa gutaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni amahugurwa yatangiye ku wa 20 Gicurasi 2025, mu Igororero ry'agabore n'abakobwa rya Nyamagabe.

Umuyobozi Nshingabikorwa, Ushinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ubudaheranwa, Kayumba Uwera Marie Alice, yabwiye abitabiriye aya mahugurwa ko bakwiye kubana neza n'abo bagiye gusanga hanze barimo abo bahemukiye n'abandi Banyarwanda, birinda isubiracyaha.

Yabibukije ko bagomba no kwitegura kwakira impinduka zabaye mu miryango yabo igihe batari bahari, bakemera kuzakira uko bazasanga imiryango yabo ibanye, birimo kwakira abana basanga baravutse nyuma, imiyoborere y'umutungo n'ibindi, kandi bakajyana na gahunda za Leta.

Ati 'icyo tubasaba ni uko bazabana neza n'abo basanze kandi bakanasigasira ubumwe bw'Abanyarwanda. Mwibuke ko mugiye kujya mu miryango, muzihatire kumvikana n'abo musanze, kuko muzasanga baramenyereye kwifatira ibyemezo. Muziyunge na bo, kuko hari bamwe banabeshye abo mu miryango yabo ku byaha bakoze.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yavuze ko aya mahugurwa bayitezeho ko azatuma aba bagororwa bajya ku rugero rukwiye rutuma basohoka biteguye kujyana n'abandi muri byose bidasize n'iterambere.

Yagize ati 'Twishimiye uyu munsi, igihe mumaze hano ni igice kinini cy'ubutabera kidufasha gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa bwacu, kuko mu bihe byashize, hari igihe udutabera butatangwaga, biza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mwagizemo uruhare.'

'Hanze mugiye kuza, harasabwa gutegurwa. Aya masomo mugiye guhabwa ni abategura kugaruka mu muryango, iyi ni intango ibaduha mu muryango mugari. Muri iki gice cy'ubuzima, natwe twiteguye ko muzatwegera, aho ubuyobozi bw'ibanze buzabana namwe, bakabaherekeza mu rugendo rwanyu mugatanga umusanzu wanyu no mu iterambere.'

Mu nyigisho bagiye guhabwa harimo izijyanye n'ubumwe n'ubudaheranwa, amateka y'igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'ibirebana n'ubuzima bw'igihugu birimo n'iterambere.

Aya mahugurwa y'abagore 53 abaye nyuma n'andi yahawe abagororwa b'abagabo 170 yabereye mu Karere ka Nyamasheke, akaba azahabwa n'agarorwa b'abagore bavuye mu magororero ane arimo irya Nyamagabe yanabakiriye, irya Ngoma, Nyarugenge ndetse na Musanze, barimo abari barakatiwe ibihano by'imyaka kuva ku 10 kugeza kuri 25.

Igororero rya Nyamagabe ryatangiye mu 1968, mu 2014 ihabwa inshingano yo gufungirwamo abagore gusa.

Kuri ubu rifungiyemo abagororwa 1799, harimo abagabo 294 gusa, bafasha mu mirimo imwe n'imwe y'igororero.

Umukozi wa MINUBUMWE Ushinzwe Gusubiza mu Buzima busanzwe Ibyiciro Byihariye b'Abanyarwanda, Ndayambaje Emmanuel(uri hagati) ni we watangiye atanga ikiganiro ku mateka y'u Rwanda
Umuyobozi Nshingabikorwa, Ushinzwe Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ubudaheranwa, Kayumba Uwera Marie Alice, yasabye abagororwa bari guhabwa aya mahugurwa kwitegura kujya kubana n'abandi amahoro
Abagororwa bagiye gusoza ibihano by'ibyaha bakoze muri Jenoside batangiye guhabwa amahugurwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abagore-53-bafungiye-ibyaha-bya-jenoside-batangiye-gutegurirwa-gutaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 16, June 2025