Umugabo yashatse gutungura umugore we akoresha ubugome ndengakamere. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Umugabo yatunguje umugore we ubugome ndengakamere, aho yamuciye intoki nyuma yo kumuteguza amubwira ko ari buze kumutunguza akantu keza(surprise).

Ibi rero bikaba byarabereye muri Bangladesh, ubwo Rafiqul Islam, yahoraga abwira umugore we witwa Hawa Akhter ko adashaka ko yakomeza amashuri ye ngo hato atazagera ku rwego rwo hejuru akamurusha cyane.

Ubwo rero uyu mugabo yasezeranyaga umugore we kumutungura, yamwatse akaboko ngo amuhe impano yamugeneye, n'uko rero umugore we akimara kumuhereza akaboko, ahita amutema intoki zose uko ari eshanu azikuraho, ngo kugira ngo uyu mugore we atazasubira ku masomo ye akabasha kugera ku rwego rwisumbuye.

Nk'uko rero itsinda ry'abashinzwe uburenganzira bwa muntu muri Bangladesh ribivuga, uyu mugabo wari usanzwe ari umukozi wa UAE (United Arab Emirates), yahawe igifungo cya burundu gusa uyu mugore yaje kujyanwa kwa muganga aravurwa ndetse arakira, yongera kwandika bisanzwe.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umugabo-yashatse-gutungura-umugore-we-akoresha-ubugome-ndengakamere/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 9, June 2025