
Ibi yabigarutseho ku wa 23 Gicurasi 2025, mu mwiherero wahuje abayobozi bari mu ruhererekane rw'impu n'ibizikomokaho mu Rwanda (Rwanda Leather Value Chain Association â€" RLVCA).
Mukamugema yagaragaje ko MINAGRI ikomeje gushishikariza aborozi kunoza uburyo bororamo kugira ngo ibyo batanga bibyare inyungu kurushaho.
Yagize ati 'Duharanira ko umworozi yorora neza kugira ngo inyama, impu n'ibindi bikomoka ku matungo bizamure umusaruro kandi bibone isoko.'
Yongeyeho ko MINAGRI ikorana n'izindi nzego zirimo Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, ndetse n'ibigo bishinzwe ubuziranenge kugira ngo hazamurwe ireme ry'ibikomoka ku mpu.
Mu mwaka wa 2022, nyuma yo kugaragarizwa imbogamizi abakora muri uru rwego bahura na zo, Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yemeye gushyira imbaraga mu kubaka uruganda rutunganya impu mu Rwanda.
Ibi byatumye hashingwa Kigali Leather Cluster, ariko nyuma hagaragazwa ko iri huriro ryibanda ku bakorera mu Mujyi wa Kigali, hashyirwaho irindi ririmo abaturuka mu gihugu hose, ari ryo RLVCA.
Ubu RLVCA rigizwe n'abarenga 3000 barimo 300 bafite ibyangombwa n'urubyiruko rwinshi, rufite inyota yo kwihangira imirimo binyuze mu bikomoka ku mpu. Nubwo uruganda rutari rwubakwa, ahazubakwa haramenyekanye. Gusa haracyari ikibazo cy'abashoramari mu kugira uruhare muri uwo mushinga.
Umuyobozi wa RLVCA, Jean d'Amour Kamayiresi, yavuze ko Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) imaze gutanga inkunga ya miliyari imwe n'igice kugira ngo uru rwego ruzamuke.
Yagize ati 'Iyo nkunga izadufasha gutangira gukora ibikomoka ku mpu mu gihugu imbere, aho kuzohereza hanze ngo tubigure menshi tubigarura inaha. Twifuza ko abanyarwanda bambara ibikorerwa iwacu.'
Bagaragaje korora neza amatungo ni inkingi ikomeye mu rugendo rwo gutunganya impu zujuje ubuziranenge mu Rwanda. Nubwo hari intambwe imaze guterwa, urugendo ruracyakomeje cyane cyane mu gushaka ishoramari rizafasha kubaka uruganda rwifuzwa.
MINAGRI n'abafatanyabikorwa bakomeje guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo uru rwego rutere imbere kandi ruzamure ubukungu bw'igihugu.





