Minisitiri Gatabazi yaremye agatima abamaze iminsi bijujutira serivisi za ‘Irembo’ -

webrwanda
0

Mu ruzinduko Minisitiri Gatabazi yagiriye ahakorera icyicaro gikuru cya ‘Irembo’ yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru warwo, Keza Faith, abahagarariye inzego zirimo Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA) ndetse n’Umujyi wa Kigali.

Urubuga rwa Irembo rutanga nibura serivisi zigera ku 100, zirimo izo gutanga ibyangombwa no kwiyandikisha mu bintu bitandukanye birimo n’ababa bashaka gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga n’ibindi.

Mu minsi ishize humvikanye abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ukwijujutira serivisi za Irembo bavuga ko zimwe muri zo zitakundaga ndetse n’izemeye ntizikore neza cyangwa bigatwara umwanya munini kugira ngo bazihabwe.

Nk’abantu bamaze iminsi bashaka kwiyandikisha mu bagomba gukora ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bavugaga ko biyandikisha maze bagategereza ubutumwa bubemerera gukora ikizamini bakabubura cyangwa bakababwira ko ikoranabuhanga ritari gukora.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gicurasi, Minisitiri Gatabazi yagiye kureba intandaro y’ibi bibazo byatumye abaturage batagerwaho na serivisi nziza nk’uko biri mu ntego ya Guverinoma y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Irembo, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubusanzwe uru rubuga ari igikorwa gikomeye cyo kwishimira nk’u Rwanda kuko rworoheje itangwa rya serivisi zikagera ku baturage batavunitse kandi badakoresheje amafaranga menshi ndetse bikanakorwa vuba.
Ati “Irembo ni igitekerezo cy’Abanyarwanda, ni Made in Rwanda, bafite inshingano zo gufasha leta kugeza ku baturage serivisi zirimo ibyangombwa bifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, rero umunsi ku munsi natwe tuba duhangayikishijwe n’uko uko twifuza guha serivisi biramutse bidakozwe byaba ari ikibazo gikomeye.”

Minisitiri Gatabazi yavuze kandi ko uru rubuga rumaze iminsi rwaragize ibibazo ariko yaganiriye n’ubuyobozi bwarwo bumugaragariza ibigiye gukorwa ku bufatanye n’izindi nzego kugira ngo abaturage batazongera kugira ibyo bibazo.

Ati “Twarebye, dusanga buriya Irembo kugira ngo umuturage abone serivisi ntabwo arirwo rwonyine ruba rwabikoze, ahubwo hari abafatanyabikorwa benshi barimo RISA, sosiyete za MTN na Airtel cyangwa abandi bacuruza internet.”

“Kuko buriya iyo umuturage afite telefone ye cyangwa mudasobwa ntabwo yagakwiye gusohoka mu rugo ngo ajye kurega umukozi wa Irembo ahubwo aba akwiye gusabira serivisi aho ari akayihabwa.”

Yakomeje agira ati “Iyo ibintu bitangiye kuzamo ikoranabuhanga bisaba ko abantu nabo batera intambwe mu gukoresha iryo koranabuhanga, nibyo rero twaganiriye n’izo nzego zose dusanga hari ibikwiye gukosorwa kandi mu bihe bya vuba twakwizeza ko nta bibazo bizongera kubamo.”

Minisitiri Gatabazi kandi yasabye abayobozi ba Irembo gushyiraho uburyo buhamye bwo kujya baha amakuru abaturage mu gihe habayeho ikibazo bakabimenyeshwa aho bakoreshaje imiyoboro itandukanye irimo imbuga nkoranyambaga.

Ati “Twabasabye kugira ngo bagenzure neza banashyireho uburyo bwo gutanga amakuru ku buryo niba habayeho ikibazo kimenyeshwe abaturage. Biratanga icyizere ko Irembo nabo batugaragarije ko ibintu byose bigiye kugenda neza binyuze mu bufatanye na za nzego bakorana kugira ngo serivisi igere ku muturage.”

Yakomeje agira ati “Abaturage turabaha icyizere kuko ni inshingano yacu gutuma bahabwa serivisi niba ari ikibazo cyabaye, turakorana n’izindi nzego turabizeza ko byatunganye kandi bagiye kujya bahabwa serivisi nziza.”

Irembo ni gahunda yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere gifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushinjacyaha n’Ikigo gishinzwe Indangamuntu.

Minisitiri Gatabazi n'abayobozi barimo uw'Umujyi wa Kigali, uwa Irembo ndetse n'uhagarariye RISA
Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo byose bishobora kubangamira serivisi zitangwa na Irembo bigiye gushakirwa umuti mu maguru mashya



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)