Babuwa Samson yahagaritswe anakurwa mu mwiherero wa Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Babuwa Samson ukinira Kiyovu Sports, yamaze guhagarikwa muri iyi kipe aho yahise akurwa mu mwiherero ubu akaba ari iwe mu rugo.

Nyuma y'uko adakinishijwe umukino wa Rutsiro FC, uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier akavuga ko byatewe n'ikinyabupfura gike cye aho yari agiye kurwana na Munezero Fiston, Babuwa Samson yiyemeje gushyira hanze ukuri kose.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere nibwo ISIMBI yatangaje inkuru y'uburyo uyu mukinnyi atakinnye kubera bamutegetse gukoresha amarozi akabyanga.

Uyu rutahizamu kandi yakomeje avuga ko atigeze ashaka kurwana na Munezero Fiston nk'uko umutoza we Karekezi Olivier yabitangaje ahubwo yarimo amwihanangiriza kubera kumunywera ntayo yamuhaye.

Mu gihe iyi kipe irimo yitegura umukino wa Rayon Sports, Babuwa ntari mu bakinnyi bazakoreshwa ndetse akaba yanamaze gukurwa mu mwiherero aho ku mugoroba w'ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi yahise ataha iwe mu rugo.

Babuwa Samson yinjiye muri Kiyovu Sports muri Gicurasi 2020 asinya umwaka umwe atanzweho miliyoni 7, ubu ari ku mpera z'amasezerano ye.

Babuwa Samson yamaze gukurwa mu mwiherero wa Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/babuwa-samson-yahagaritswe-anakurwa-mu-mwiherero-wa-kiyovu-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)