Isoko rya kijyambere rya Muhanga rigiye kuzura ryitezweho guca akajagari n’ubujura -

webrwanda
0

Ni isoko ryatangiye kubakwa mu 2015 riza kudindira imirimo yongera gusubukurwa nyuma.

Riherereye rwagati mu Mujyi wa Muhanga, biteganyijwe ko rizuzura ritwaye asaga Miliyari 2 Frw, rikaba rigizwe n’inyubako enye zigerekeranye, ibyumba bisaga 200, ubwinjiriro bubiri, aho kubika ibicuruzwa, uburyo bwo gucunga umutekano hakoreshejwe ikoranabuhanga n’uburyo bwo kunoza isuku.

Uruhare runini mu kubaka iryo soko rufitwe n’abikorera bibumbiye mu ihuriro bise MIG (Muhanga Investment Group) rigizwe n’abanyamuryango basaga 50 aho bafite 85% naho akarere kakagiramo 15%.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvénal, avuga ko iryo soko rizakemura ibibazo byinshi birimo n’akajagari n’ubujura.

Ati “Mu by’ukuri iyo ukorera ahantu heza n’ibyo ukora bigenda neza. Hari abagiye bakorera mu nzu zidakomeye zirimo n’iz’ibiti ari na byo usanga ahanini biha urwaho ubujura, ariko iri soko rizaba ritekanye kandi buri wese azaryibonamo uko ubushobozi bwe buri.”

Akomeza avuga ko hatangiye ibiganiro n’abahagarariye ibyiciro by’abacuruzi bazakorera muri iryo soko kandi bahereye ku basanzwe bakorera mu isoko rishaje kugira ngo bazahite bimukira muri iryo rishya rigiye kuzura.

Ati “Kubera ko ubu hari amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abantu bazajya baza basure aho bazakorera mu byiciro bito bito kandi twakire ibitekerezo byabo hakurikijwe amazone basanzwe bakoreramo, bazajya basura isoko tuganire uko bazarikoreramo ntawe ubangamiwe kandi buri wese yibone muri iri soko rishya, ntabwo [ibiciro] bizaba bihanitse ariko na none ntabwo twashyiraho igiciro gitesha agaciro iyi nyubako”

Avuga ko nibura icyumba kimwe kizakodeshwa ibihumbi 200 Frw ariko abagikoreramo bagafatanya kucyishyura ku buryo cyakorerwamo nk’abantu 12, umwe akaba yakwishyura hagati y’ibihumbi 20 Frw na 30 Frw.

Ati “Icyumba kinini abantu bazajya bagifatanya kubera ububiko bw’ibyo bacuruza, twasanze nibura umuntu azajya aba afite ubuso bwa metero ebyiri kuri imwe hasi, kandi n’ubundi mu isoko rishaje ntawazirenzaga, naho kujya hejuru ni metero eshatu zose umuntu azaba yisanzuyemo.”

Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bishimiye ko bagiye gukorera mu isoko ryiza rya kijyambere, bagasaba ko ibiciro by’ubukode byazashyirwaho hakozwe ubushishozi.

Mujawiyera Pascasie ati “Ni isoko ryiza twishimiye kandi ni byo koko tugiye gukorera ahantu heza hasobanutse. Icyifuzo twatanga ni ugusaba ko bazashishoza ntibadukodeshe ku mafaranga menshi arenze ubushobozi bwacu.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent, yizeza abaturage ko ibiciro by’icyumba cyangwa ikibanza muri iryo soko rishya bizashyirwaho habanje kujya inama kugira ngo bibe binogeye abubatse isoko ndetse n’abazaricururizamo.

Ati “Ari utundi turere twuzuyemo amasoko nka Huye, Musanze twazakurikirana amakuru tukumva uko ibiciro byagiye bishyirwaho ariko umuturage adahenzwe.”

Kugeza ubu abasaga 900 ni bo bamaze kwiyandikisha basaba kuzaricururizamo.

Ni isoko riherereye rwagati mu Mujyi wa Muhanga, biteganyijwe ko rizuzura ritwaye asaga miliyari 2 Frw
Igizwe n’inyubako enye zigerekeranye n'ibyumba bisaga 200

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)