Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n'ibindi bikoresho. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Gicurasi 202021, ikipe ya Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na sosiyete igurisha ibikoresho by'ubuvuzi ya Kipharma aho iyi sosiyete igiye kuba umufatanyabikorwa mu by'ubuvuzi binyuze mu bikorwa bya yo Bio Oil na Sebamed. 

Ubu ni ubufatanye bwa mbere ku ikipe yambara 'icyatsi n'umweru' buzayihesha ibikoresho n'imiti byose ikipe ikenera mu gihe cy'umwaka aho ushobora kuzongerwa mu gihe impande zombi zibyumvikanyeho.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe n'umuyobozi wa Kipharma Ltd Bwana Giovanni Davite.

Igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano cyabereye ku biro bikuru by'ikigo Kipharma biherereye I Remera bikaba byanaranzwe no kwakira ibikoresho bya mbere bikubiye muri aya msezerano aho byashyikirijwe ikipe ya Kiyovu Sports.

Agaruka kuri iki gikorwa, umuyobozi wa Kiyovu Sports, Bwana Mvukiyehe Juvenal yagize ati 'Uyu munsi ni uwa mateka mu ikipe yacu, Kuri ubu, twafunguriye umuryango abafatanyabikorwa bose bifuza gukorana n'ikipe yacu ndetse n'umuryango mugari wa Kiyovu ugenda waguka umunsi ku wundi. Twishimiye rero ko Kipharma Ltd yinjiye mu bafatanyabikorwa bacu kandi twishimiye gukorana n'ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga imiti ndetse n'ibikoresho by'ubuvuzi.'

Abayobozi ku mpande zombi biyemeje kuzubahiriza ibikubiye muri aya masezerano yashyizwe umukono kandi biyemeza kugera ku musaruro witezwemo, ndetse biyemeza no kureba uburyo bwo kwagura ubu bufatanye.

The post Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n'ibindi bikoresho. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/kiyovu-sports-yasinyanye-amasezerano-yubufatanye-na-kipharma-akubiyemo-guhabwa-imiti-ndetse-nibindi-bikoresho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)