Fofo wo muri Papa yahishuye itariki y'ubukwe bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Fofo yabitangaje nyuma yaho amaze iminsi mike akoreye urugendo muri Tanzania aho yari yagiye gufasha umukunzi we mu bikorwa byo kwamamaza no kumenyekanisha umuziki we. Bimaze iminsi mike bitangajwe ko Noella akundana n'umusore witwa Paterne, umuririmbyi ukomoka mu Burundi ariko ubu utuye muri Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi Tv tangaje ko yagombaga kuva muri Tanzania asuye umuryango wo kwa sebukwe ariko ntibyamukundiye kubera gahunda nyinshi yagize.

Yagize ati"Nagombaga kuvayo nsuye umuryango we ariko ntibyakunze kubera umwanya muto nari mfite n'akazi kenshi nakoreye muri Tanzania."

Fofo kandi yavuze ko urukundo rwe na Paterne rugeze aharyoshye ndetse ko bitegura gutangira urugendo rushya rw'umubano.

Yashimangiye ko mu minsi ya vuba iri imbere, umuryango wa Paterne uzaza i Kigali gufata irembo ubundi hagakurikiraho indi mihango yose ijyanye n'ubukwe.kandi ko ubukwe bwabo butazarenga umwaka uzataha , ndetse amahirwe menshi agana na 80% bazaba muri America.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/fofo-wo-muri-papa-yahishuye-itariki-y-ubukwe-bwe-byinshi-kumukuzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)