Imanza 2800, kongerera abacamanza ubushobozi: Inshingano zitegereje Perezida mushya w’Urukiko rw’Ubujurire -

webrwanda
0

Ni ukuvuga ko kugeza ubu Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda rufite Inkiko z’Ibanze, Inkiko zisumbuye, Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga. Ubwo rwatangiraga Urukiko rw’Ubujurire rwahawe Abacamanza bari bavuye mu Rukiko rw’Ikirenga.

Dr. Muyoboke Aimé Karimunda wari umaze imyaka itatu ayobora uru rukiko avuga ko mu byakozwe harimo ukwihutisha guca imanza zari zaraheze mu Rukiko rw’Ikirenga ariko ngo bagiye bagira imbogamizi zirimo icyorezo cya Covid-19.

Ati “Twarutangiye rufite inshingano zirimo guhangana n’ikibazo cy’imanza zari zarabaye ibirarane mu rukiko rw’ikirenga, icyo gihe twimukanye imanza 855, inshingano ya kabiri yari iyo guca imanza mu buryo butanga icyerekezo ndetse tugaha umurongo abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire n’abacamanza bo mu nkiko nkuru zose.”

Yakomeje agira ati “Ni imirimo itari yoroshye ndetse haje no kuzamo icyorezo cya Covid-19, navuga ko abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire babyitwayemo neza, abashakashatsi twakoranye mu myaka itatu ishize bakoze akazi k’indashyikirwa. Muri uyu mwaka ubu nta manza zo mu 2018, zitaraburanishwa izo twatangiye ni iza 2020/2021. Ni ikintu kidasanzwe cyatumye havamo intera y’imyaka ine yo gutekereza iburanisha twari dufite mu rukiko rw’ubujurire.”

Ku rundi ruhande ariko n’ubwo hari ibyakozwe, kugeza ubu muri uru rukiko harimo imanza 1400 z’inshinjabyaha zitegereje kuburanishwa ndetse n’izindi zirenga 400 z’imbonezamubano [izi zibamo iz’imbonezamubano nyir’izina, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi].

Izo manza zose ariko ziyongeraho ibibazo byinshi by’akarengane abaturage bavuga ko bagiriwe n’inkiko nkuru kuko arizo zisuzumwa n’urukiko rw’ubujurire. Izi nazo zirenga 1000.

Mu mpinduka zakozwe mu rwego rw’ubucamanza n’Umukuru w’Igihugu ku wa 21 Mata 2021, Rukundakuvuga François Regis yahawe kuyobora uru Rukiko rw’Ubujurire. Kuri uyu wa Mbere nibwo yahererekanyije ububasha na Dr Muyoboke asimbuye.

Rukundakuvuga yashimye uwamusimbuye avuga ko imihigo ikomeje kandi ku bufatanye n’abacamanza asanze muri uru rukiko bazakora ibishoboka byose bagatanga serivisi nziza z’ubutabera ku banyarwanda.

Yakomeje agira ati “Ni akazi gashoboka, imihigo irakomeye kandi irashoboka, turizera ko dufatanyije n’abacamanza dusanze muri uru rukiko, dufatanyije n’inzego zitandukanye z’iki gihugu cyane cyane izo tugenda dukorana, ubushinjacyaha, urugaga rw’abavoka, ubuyobozi bw’urukiko rw’ikirenga, byanze bikunze hazagira igihinduka kandi bizagenda neza ku batugana.”

Bijejwe kongererwa ubushobozi

Ubwo Urukiko rw’Ubujurire rwatangiraga rwari rufite inshingano ziremereye zo kuburanisha imanza ziba zaranyuze mu nkiko nkuru ziteye mu buryo bujyanye n’ibyo ziburanisha by’umwihariko. Ni ukuvuga izo nkiko ziba zifite abacamanza bamaze kubigiramo uburambe bitewe n’ibyo baburanisha.

Nk’urugero, inkiko ziburanisha imanza z’inshinjabyaha ziba zifite abacamanza babirambyemo kandi babifitemo ubushobozi, bijyana n’ababuranisha iz’ubucuruzi, iz’imbonezamubano n’izindi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin, yavuze ko kugira ngo abacamanza bo mu Rukiko rw’Ubujurire babashe kuzuza inshingano zabo bagomba kuba bafite ubushobozi busabwa kuko rufite inshingano zo kuburanisha ubujurire buturutse mu nkiko nkuru zitandukanye.

Ni ukuvuga ngo Urukiko Rukuru rusanzwe, Urukiko Rukuru Urugereko Rwihariye ruburanisha imanza Mpuzamahanga n’izambukiranya imipaka, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ndetse n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ati “Ni inshingano zigaragaza ko bategerejwe n’imirimo ikomeye. Birasaba ko imanza ziba ziturutse muri izo nkiko, ziba zihariye iyo zigeze mu rukiko rw’ubujurire ziba zigomba gucibwa n’abacamanza baburanisha imanza zihariye.”

Yakomeje agira ati “Birasaba ko […] natwe tuzabafasha ku buryo Urukiko rw’Ubujurire narwo rugira uburyo ruburanisha imanza zihariye n’abacamanza bihariye babifitemo ubumenyi bwihariye kubera ko niba urubanza rwazamutse ari urw’ubucuruzi rwakagombye kugera mu rukiko rw’ubujurire rugahura n’umenyereye kuburanisha izo manza.”

Yakomeje avuga ko abakozi b’uru rukiko bafite indi nshingano ikomeye yo kwitwararika kuko uru arirwo rurangiriramo ibiburanwa byose kubera ko imanza zizamuka mu Rukiko rw’Ikirenga ntabwo zijya mu bujurire bwa Gatatu ariko zishobora kujyaho mu bijyanye n’akarengane ariko ntabwo aba ari ubujurire bwa gatatu.

Ati “Ndagira ngo tuzafatanye muri ubwo buryo bwo kunoza imicire y’imanza cyane cyane muri izo manza zituruka mu nkiko zihariye kugira ngo Urukiko rw’Ubujurire rubashe gutanga ubutabera bunoze.”

Yakomeje agira ati “Bizanasaba ko tunaganira n’uburyo bwakoresha kugira ngo biriya birego byinshi tubona bishobora kwihutishwa nanone tubiganire mu buryo bw’ubucamanza uko twabikemura kugira ngo tubashe gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze.”

Ku rundi ruhande ariko Dr Nteziryayo yashimye akazi kamaze gukorwa n’Urukiko rw’Ubujurire asaba Rukundakuvuga gukomereza aho Dr Muyoboke yari ageze mu gukomeza gutanga ubutabera buciye mu mucyo.

Rukundakuvuga uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Urukiko rw’Ubujurire yari umucamanza mu Rukuko rw’Ikirenga kuva muri Mata 2019.

Mbere yo kuba umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Rukundakuvuga François Régis yabaye Umugenzuzi Mukuru w’Inkiko mu gihe k’imyaka cumi n’ibiri (2007 – 2019).

Afite Impamyabumenyi Mbanzirizakirenga (Masters) mu Mategeko y’Ubucuruzi (Masters’ Degree in Business Law) yakuye muri Kaminuza ya Witwatersrand i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Dr. Muyoboke Aimé Karimunda we yagarutse mu Rukiko rw’Ikirenga nyuma y’imyaka itatu aho yavuye aba Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.

Ni umwarimu udahoraho muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) no mu Ishuri ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD). Afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Mategeko Mpuzamahanga Mpanabyaha.

Uhereye ibumoso: Rukundakuvuga uyobora Urukiko rw'Ubujurire ; Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin na Dr Muyoboke Aimé Karimunda wasubiye kuba umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga
Rukundakuvuga yavuze ko azashyira imbaraga mu gukorana n'abo asanze mu rukiko rw'ubujurire

Amafoto: Igirubuntu Darcy




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)