Twavuraga n'Interahamwe- Yolande wiciwe abe bose muri Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yolande Mukagasana wabaga mu Rwanda mbere ya Jenoside yize umwuga wo kuvura ari na wo yakoraga mbere ya Jenoside no mu gihe Jenoside yabaga akaba yari afite n'ivuriro mu Mujyi wa Kigali.

Yolande Mukagasana avuga ko Jenoside Yakorewe Abatutsi, yamusize ari wenyine haba aho yashatse, aho yavutse ndetse n'abo yari yarabyaye bose barishwe.

Yarokokeye i Nyamirambo ku Kivugiza ariko kubera ibyari bimaze kumubaho, yumvise ataguma mu Rwanda, ahita ajya i Burayi kuruhukirayo ariko yumvaga ko azagaruka mu Rwanda kuko yibazaga uko azabona abe akabashyingura ariko agezeyo ntiyahita agaruka kuko yahise yinjira mu kazi ko kwandika ibyo yabonye.

Mbera ya Jenoside ubwo yari atarashinga ivuriro rye, yakoraga muri CHK atera ikinya ku buryo mu myaka y' 1990 yakiraga abasirikare bo ku bwa Habyarimana babaga bakomerekeye ku rugamba.

Yolande Mukagasana uvuga ko ubuvuzi yabuvuyemo akiyegurira iby'ubushakashatsi no kwandika, avuga ko akunda umwuga wo kuvura cyane ariko ko abo yavuye ari bo bamuhize kugira ngo bamwice.

Aho FPR-Inkotanyi imaze guhagarika Jenoside, Yolande Mukagasana yifashishijwe mu kuvura inkomere aho yavuriraga mu ivuriro ryahoze ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Ati 'Uzi ko twavuraga n'Interahamwe ! Muri Jenoside twavuye n'Interahamwe.' Umunyamakuru aramubaza ati 'Ukumva umeze ute', asubira agira ati 'Nabonaga ari abarwayi mbere yo kubabona ko ari Interahamwe.'

Yolande Mukagasana ubu wanashinze Umuryango yitiriye amazina ye witwa 'Fondation Yolande Mukagasana' ugamije kugaragaza ukuri ku byabaye mu Rwanda, ni umwe mu banditsi bamaze kwandika ibitabo byinshi bivuga kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Twavuraga-n-Interahamwe-Yolande-wiciwe-abe-bose-muri-Jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)