Ibitangaza bikomeje kwisukiranya ku muryango wabyaye impanga z'abana 9 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru yavuzwe cyane ku Isi aho umugore witwa Halima Cissé yabyaye abana icyenda ingunga imwe barimo abakobwa batanu (5) n'abahungu bane (4).

Kader Arby umugabo w'uyu mugore Halima Cissé, yavuze ko abantu bakomeje kumuhamagara bamuha ubutumwa bwo kumushimira.

Avuga ko mu bamuhamagaye harimo n'abayobozi bakomeye muri Mali, ati 'Yewe na perezida yampamagaye."

Kader Arby avuga ko umugore we n'abana yibarutse icyenda bameze neza aho bari kwitabwaho mu bitaro biherereye i Casablanca muri Maroc.

Uyu mugabo warenzwe n'ibyishimo, avuga ko akomeje gukurikirana umugore we n'abana babo, ati 'Turavugana kuri video n'umugore wanjye."

Avuga ko adafite impungenge zo kurera bariya bana kuko Imana yababahaye ari umugisha ukomeye kuri bo.

Yagize ati 'Imana ni yo yaduhaye aba bana. Ni yo izagena uko bazamera. Ibyo ntibimpangayikishije. Iyo nyagasani akoze ikintu, aba azi impamvu.'

Uriya mugore Halima Cissé w'imyaka 25 y'amavuko, bakimara kubona ko inda atwite idasanzwe, yahise yoherezwa muri Maroc kugira ngo azafashwe kugeza igihe azabyarira.

Abaganga bakurikiranye uriya mubyeyi batunguwe na bariya bana yibarutse kuko bo bari bazi ko azibaruka abana barindwi.

Aba bana icyenda bavutse ku mbyaro ya kabiri kuko uriya mubyeyi yari asanzwe afite umwana umwe w'umukobwa, ubu akaba agize abana 10 ku mbyaro ebyiri.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Ibitangaza-bikomeje-kwisukiranya-ku-muryango-wabyaye-impanga-z-abana-9

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)