Abanyarwanda bikomeje kwanga, umufaransa niwe wegukanye agace ka Nyagatare – Kigali, kaba agace ka 3 atwaye muri TdRwanda2021(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kwegukana agace ka Kigali â€" Huye, akegukana aka Nyanza â€" Gicumbi, Umufaransa Alan Boileau wa B&B Hotels Pro KTM ni we wegukanye agace ka 5 ka Tour du Rwanda ariko umwenda w'umuhondo wambarwa n'umunya â€" Eritrea, Eyob Metkel.

Wari umunsi wa 5 wa Tour du Rwanda 2021, abasiganwa bakaba bahagurukiye mu karere Nyagatare mu Mujyi neza aho basoreje Kigali(Kimironko), bakoze intera y'ibilometero 149,3.

Agace k'uyu munsi kari kagizwe ahanini n'umurambi, nta kuzamuka cyane byari birimo. Amanota ya Sprint ya mbere yatangiwe Kiziguro ku kilometero cya 59,6 yegukunwana na Goeman yanegukanye aya Sprint ya 2 yatangiwe Rwamagana ku kilometero cya 98,9.

Amanota y'umusozi wa mbere ari nawo rukumbi yatangiwe Ntunga yegukanwa na Holler.

Bageze i Gabiro ku kibuga cy'indege, bari bamaze gukora ibilometero 25, ab'imbere bari bamaze gushyiramo ikinyuranyo cy'iminota ine n'amasegonda 35 hagati yabo n'igikundi.

Abasiganwa batangiye gusohoka muri Kabarore, bari basize igikundi iminota ine n'amasegonda 20. Bari bamaze gukora ibilomtero 40.

Igikundi cyakomeje kwegera abakinnyi 4 bari bayoboye isiganwa ku buryo ku biliometero 53, barenze Rwagitima hari hasigayemo iminota itatu n'amasegonda 55. Bageze Kiziguro ku kilometero cya 60 hasigayemo 3'25''.

Mu gihe bari bamaze gukora ibilometero 72,Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) bari bacyiyoboye n'ubwo igikundi cyari cyabasatiriye. Ikinyuranyo cyari iminota ibiri n'amasegonda 35.

Ku isaha ya mbere abasiganwa bari ku muvuduko wa 42,2 km/h, ni mu gihe isaha ya kabiri byari 39,7 km/h.

Ku kilometero cya 116, Goeman (Tarteletto), Van Breussegem (Tarteletto), Holler (Bike Aid) na Mohd Zariff (Terengganu) bari bashyizemo ikinyuranyo cy'iminota ibiri n'amasegonda 40 kivuye ku minota itatu n'amasegonda 10 hagati yabo n'igikundi.

Habura ibilometero 10, Van Breussegem yasize Goeman na Mohad Zariff amasegonda 12 mu gihe Nikodemus Holler yasigaye amasegonda 22.

Habura ibilometero 4, Nikodemus Holler wa Bike Aid yasizwe umunota n'amasegonda 16 na Van Breussegem mu gihe igikundi cyo cyasigaye umunota n'amasegonda 39.

N'ubwo bari basize abandi ariko baje gutungurwa kuko aka gace kaje kwegukana n'umufaransa, Alan Boileau wa B&B Hotels Pro KTM akoresheje 3h38'45'', ibihe yanganyije na mugenzi we w'umufaransa ukinira Total Directe Energe ari we Vuillermoz Alexis, bakurikirwa n'umunya-Eritrea barushije amasegonda 2 gusa, Eyob Metkel wahise unafata umwenda w'umuhondo.

Alan Boileau ni agace ka gatatu yegukanye muri Tour du Rwanda 2021, ni nyuma ya Kigali- Huye na Nyanza-Gicumbi.

Byukusenge Patrick wa Benediction Ignite, ni we munyarwanda waje hafi ku mwanya wa 20 asizwe amasegonda 26, Manizabayo bakinana yabaye uwa 21 asizwe amasegonda 28, Uwihirwe Byiza Renus yabaye uwa 23 asigwa amasegonda 34 aho yakoresheje ibihe bimwe na Habimana Jean Eric wa SACA.

Eyob Metkel ni we wahise yambara umwenda w'umuhondo, ni mu gihe umunyarwanda uza hafi ari Muhoza Eric uri ku mwanya wa 28 aho asigwa iminota 6 n'asegonda 48'.

Agace k'uyu munsi
Urutonde rusange
Abanyarwanda ntabwo bahiriwe
Umufaransa akomeje kwigaragaza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyarwanda-bikomeje-kwanga-umufaransa-niwe-wegukanye-agace-ka-nyagatare-kigali-kaba-agace-ka-3-atwaye-muri-tdrwanda2021-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)