Byaba ari ngombwa ko mu mashuri hashyirwa udukingirizo mu kwirinda inda zitateganyijwe? -

webrwanda
0

Hanze aha hasigaye hamenyerewe imvugo igira iti “Abakobwa bafite ubushyuhe, n’abahungu bafite ubushyuhe.” Ibi binumvikana muri ya ndirimbo ya DJ Pius yafatanyije n’abandi bahanzi bise “Ubushyuhe”.

Ingimbi n’abangavu usanga baba bari muri ya myaka imibiri yabo iba iri guhinduka, ari nacyo mu gihe batangira gushishikarira kumenya neza ibirebana n’imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibijyanye nayo, hamwe usanga ubushyuhe mu mubiri bwiyongera cyane.

Hari ubushakashatsi bwakozwe n’umunyeshuri w’imwe muri kaminuza zo mu Rwanda waganirije abakobwa n’abahungu bari munsi y’imyaka 18 biga mu mashuri yisumbuye muri Kigali na Muhanga bwagaragaje ko benshi muri bo batakaje ubusugi n’ubumanzi ku myaka iri hagati ya 15 na 16.

Hari abagaragaza ko gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byaba igisubizo cyiza cyo kugabanya umubare w’abana baterwa inda imburagihe bikabaviramo gucikishiriza amashuri. Gusa nanone iki gitekerezo ntikivugwaho rumwe.

Kamatari Vincent wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu Murenge wa Rusororo, Akarere Gasabo, we yagize ati “Niba koko abana benshi batwara inda bigatuma bava mu ishuri kuki hatashyirwamo se udukingirizo mu mashuri kugira ngo tujye dukoreshwa? Erega nibwo baba badufata nk’abana twese ibyo tuba tubizi kandi hari n’ababikorana hagati yabo.”

Ibi kandi abihurizaho na Bruno Murengezi wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye muri Nyarugenge usanga bikwiye ko udukingirizo dushyirwa mu mashuri mato n’ayisumbuye. Yagize ati “Gushyira udukingiro mu mashuri byagira akamaro cyane. Usanga rwose bagenzi banjye benshi bakora imibonano, kandi kenshi bakorera aho. Byafasha.”

Ababyeyi n’abarezi ntibabikozwa

Bamwe mu babyeyi n’abayobozi b’ibigo ndetse n’abarimu bagiye bagaragaza ko umwanzuro wo gushyira udukingirizo mu bigo by’amashuri utaba ari igisubizo cyiza cyo kwirinda inda ziterwa abangavu, ahubwo byaba ari nko gutiza umurindi ubusambanyi mu mashuri yo mu Rwanda.

Biziyaremye Innocent ufite abana batatu b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko iki cyemezo atagishyigikira.

Ati “Ku bwanjye ntabwo nabyemera ari njye ufata umwanzuro, none se ubwo ryaba ari ishuri cyangwa abana baba bigira mu ma-lodges? Aho gushyiramo ibitabo bibongerera ubumenyi bagashyiramo udukingurizo? Ntabwo bikwiye kuko byajya bituma abana basambana cyane kuko baba bameze nk’abahawe rugari.”

Byukusenge Hamisa ni umubyeyi w’abana bane biga mu mashuri yisumbuye utuye mu Murenge wa Ndera, we yagize ati “None se washyira udukingirizo mu ishuri ntufate umwanya wo kuza kubwira abanyeshuri impamvu utuhashyize n’igihe bazajya badukoresha? Hagakwiye gushakishwa izindi ngamba kugira ngo umubare w’abaterwa inda ugabanuke aho kubaha noneho udukingirizo kuko baba bagiye kwiga ntabwo baba agiye gusambana.”

Umuyobozi w’ikigo cya GS EPA mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, Antoine Rusingizandekwe, yavuze ko adashyigikiye na gato ko mu mashuri hashyirwamo udukingirizo kuko bisa nko gushishikariza abana kwishora mu busambanyi.

Yagize ati “Ntabwo njye mbishyigikiye, ntabwo nshyikiye udukingirizo two mu mashuri. Abana wegereje utwo dukingirizo hafi aho umwana ko asanzwe akubagana ndetse kumurera ko ari kumuba hafi ukajya umwigisha, kuki watuhashyira? Kumwigisha ni cyo kintu gikuru cyane ukamugira inama kandi ukamenya kumukurikirana buri gihe ntumutererane n’umunsi n’umwe.”

Yongeyeho ko gahunda zo gushyira udukingirizo mu mashuri we atazemera kandi atazishyigikiye kuko biba bisa k’aho ari ugushumuriza abana mu gihe hanze aha haryana.

Umuyobozi wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, nawe avuga ko mu kwirinda inda ziterwa abana hatashyirwa udukingirizo mu mashuri, ahubwo hategurwa izindi nyigisho zifasha abana kwirinda ubusambanyi.

Ati “Ntekereza ko hari izindi nyigisho zindi zishobora gukorwa zigatangwa mu buryo bw’ubwirinzi. Nkeka y’uko ibyo ari byo umuntu yashyira imbere abana bakigishwa ingaruka zo gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo birinde banarinda ejo habo hazaza aho gushyira imbere kuzana iby’udukingirizo mu mashuri.”

Yaboneyeho gusaba abana bose kwirinda ubusambanyi cyane ko umukobwa agomba gukomeza kurinda ubusugi bwe n’ibishuko kuko iyo abyirinze kugeza ubwo ashatse umugabo we biba byiza cyane.

Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sulaimani, we avuga ko mu rwego rw’idini bidakwiye ko mu mashuri hashyirwamo udukingirizo.

Ati “Ubundi mu rwego rw’idini ntabwo ritanga uburenganzira bwo kuba abana b’abakobwa cyangwa b’abahungu bahabwa udukingirizo kuko mu rwego rw’idini turavuga tuti ni bifate, ni birinde kuko birabujijwe no kwegera ubusambanyi ku buryo iyo ubahaye utwo dukingirizo baba babwegereye.”

Yongeyeho ko inzego zibishizwe zibonye ko ari cyo gisubizo kirambye cyo kurwanya inda ziterwa abana zafata icyo cyemezo ariko ashimangira ko ku rwego rw’idini abana bagakwiye kwirinda ubusambanyi bakanabugendera kure.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko mu 2017 abangavu babyariye kwa muganga bari munsi y’imyaka 19 bari 17.337, mu 2018 baba 19.832, na ho mu mwaka wa 2019 guhera muri Mutarama kugeza muri Kanama ababyaye ni 15.696.

Hashize igihe kinini hibazwa ku cyakorwa kugira ngo inda ziterwa abangavu zikumirwe
Aha ni muri GS Ruhanga aho ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo buri mu bukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwigisha abanyeshuri kwirinda ubusambanyi no gukoresha agakingirizo igihe kwifata byanze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)