Bugesera : Umwana we yasambanyijwe afite ukwezi kumwe none ingaruka ni uruhuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugorewishyaka avuga ko umwana we yavutse tariki 20 Nzeri 2020, akaza gusambanywa tariki 02 Ugushyingo 2020 n'umuhungu witwa Nshimiyimana Samuel w'imyaka 18 y'amavuko.

Uyu mubyeyi avuga ko uriya musore yasambanyije uruhinja rwe ubwo we yari anyarukiye kuri butiki guhaha dore ko babanaga n'uriya musore amurera kuko yari yarapfushije nyina.

Mugorewishyaka avuga ko yari yasigiye umwana we uriya musore, aho kumusigarana amureba nk'umwana ahubwo aramusambanya.

Ati 'Ubwo ninjiye mu nzu, nsanga umwana ari kurira cyane, udutako tutagihura ari kuva amaraso '

Mugorewishyaka yihutiye gushaka uburyo uwo musore yafatwa, aramujijisha amutuma amazi we ahita ahamagaza abaturanyi abereka ayo mahano.

Yagize ati 'ndangije njya kuri Poste de Sante naho bahita bambwira ngo njye ku Kigo Nderabuzima, mpageze bahita banjyana ku bitaro bikuru bya Nyamata.'

Tariki 02 Ugushyingo 2020 nibwo yagiye ku bitaro bya Nyamata agaruka kuya 27 Ugushyingo 2020, nyuma y'aho yaje gusubirayo amarayo iminsi itatu ubundi akajya ajyayo mu bihe bitandukanye kugira ngo umwana avurwe.

Iri hohoterwa ryakorewe umwana we ryamusigiye uburwayi bukomeye kuko ubu arwaye indwara yo kujojoba ndetse n'amaguru ye akaba asa nk'ayamugaye.

Ati 'Simenya ngo aranyaye ndetse ahora ajojoba. Ubu afite akaguru katabasha guhagarara neza.'

Nshimiyimana wasambanyije uru ruhinja, yatawe muri yombi, afungirwa muri gereza ya Rilima. Ndetse ngo yaje gukatirwa gufungwa burundu ariko Mugorewishyaka avuga ko atigeze akurikirana iby'uru rubanza kuko yari ari kwiruka mu bibazo by'uburwayi bw'umwana we.

Mugorewishyaka usanzwe ari mu kiciro cya kabiri cy'ubudege ndetse usanzwe arya ari uko aciye incuro, noneho ngo ubu byahumiye ku mirari kubera guhora asiragira avuza umwana we ntabone n'uko aca incuro ndetse ko bigoye kubona imiti yandikirwa kwa muganga.

Nimero ya telephone wamubonaho : +250 789 229 822

Ivomo : Igihe

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Umwana-we-yasambanyijwe-afite-ukwezi-kumwe-none-ingaruka-ni-uruhuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)