Police FC yamuritse umwambaro izakinana wanditseho 'Gerayo Amahoro' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi myambaro ibiri yamuritswe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021, igizwe n'ikabutura n'umupira biri mu mabara abiri, ubururu bwerurutse azaba ari umwambaro bazajya bambara bakiriye andi makipe naho ubururu bwijimye ni uwo bazajya bambara basuye andi makipe.

Abanyezamu bo igihe Police FC izaba yakiriye andi makipe bazajya bambara umupira w'umuhondo n'ikabutura y'ubururu bwerurutse naho nibajya gukina n'andi makipe bambare umupira w'umutuku n'ikabutura y'umukara.

Umuhango wo kumurika ku mugaragaro iyo myambaro wabereye ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro aho ikipe ya Police FC imaze iminsi mu mwiherero.

Umuhango wayobowe na Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, umuyobozi w'ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage (Community Policing).

CP Munyambo yasabye abakinnyi kuzitwara neza ubwo shampiyona y'ikiciro cya mbere mu mupira w'amaguru iza kuba isubukurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi.

Yagize ati 'Mwagize igihe gihaje cyo kwitegura mu buryo bwose, turabasaba kuzitwara neza mukegukana igikombe cya shampiyona mugiye guhatanira n'andi makipe. Imikino ya gicuti mumazemo iminsi yagaragaje ko mumeze neza kandi mwanayitwayemo neza.'

Ari umutoza w'ikipe ya Police FC, Haringingo Francis ndetse na Capitaine w'ikipe Nsabimana Aimable bavuze ko abakinnyi biteguye bihagije guhatanira igikombe cya shampiyona, baremeza ko nta kabuza bazakora uko bashoboye bagatwara igikombe. Haringingo yavuze ko muri uru rugamba yitwaje abakinnyi 24 kandi bose kugeza ubu bameze neza mu buryo bwose.

Yagize ati 'Urebye abakinnyi bose biteguye neza,dufite abakinnyi 24 bameze neza,abayobozi muri Polisi y'u Rwanda baza kubaganiriza bakabaha ubutumwa bubongerera imbaraga kandi bababa hafi mu buryo bushoboka. Ibi bikajyana n'imyitozo tumazemo iminsi ndetse n'imikino ya gicuti twakinnye, muri rusange abakinnyi bameze neza haba mu mbaraga z'umubiri ndetse no mu mutwe.'

Capitaine w'ikipe, Nsabimana Aimable nawe yashimangiye ko imikino ya gicuti bamazemo iminsi ndetse n'imyitozo bagiye bakora yabafashije kugarura umupira mu maguru nyuma y'igihe kirekire amarushanwa yarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurazi 2021 nibwo Police FC izakina umukino wayo wa mbere ikazakina n'ikipe ya Etincelles FC, biteganijwe ko umukino uzatangira saa Cyenda z'amanywa ukazabera kuri sitade amahoro. Police FC iri mu itsinda C aho iri kumwe na AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Police-FC-yamuritse-umwambaro-izakinana-wanditseho-Gerayo-Amahoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)