Bugesera: Akanyamuneza ku barokotse Jenoside bishyuriwe mituweli n’ihuriro ry’abacungamutungo mu mabanki -

webrwanda
0

Ku wa 1 Gicurasi 2021 ni bwo abagize Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki yo mu Rwanda bagera kuri 42 bashyikirije ubufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 208 batuye mu Murenge wa Ntarama.

Nyuma yo gushyikiriza aba baturage ubwisungane mu kwivuza abagize iri huriro basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

Abaturage bishyuriwe mituweli bavuze ko bibakoze ku mutima kubera igikorwa cy’urukundo aba bakozi bagizemo uruhare biturutse mu mbaraga zabo no ku mutima ushyira mu gaciro.

Ndagijimana Faustin wari uhagarariye abandi dore ko hari abaturage bake muri gahunda yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyuma yo gushyikirizwa sheki y’ayo mafaranga y’ubwisungane mu kwivuza batangiwe yavuze ko bigiye kongera kubaremamo icyizere cy’ubuzima.

Ati “Biratunejeje, mbega ntiwareba ku mutima wacu ariko tuguwe neza. Ibi biraduha icyizere ko ubuzima bwacu bugiye kuba bwiza kubera ineza tugiriwe kandi tugiye kujya twivuza tumererwe neza tugire ubuzima bwiza.”

Yavuze ko hari aho byabagoraga kubona amafaranga yo kwishyura mituweli bigatuma bamwe muri bo barembera mu rugo ariko ashimangira ko ibyo bigiye kuba umugani kuko bahawe inkunga yo kubafasha.

Umubyeyi w’abana batanu akaba n’umupfakazi, Nyirabagesera Francine, n’ibinezaneza byinshi yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ko bafite abakibatekerezaho bityo badakwiye kuguma mu bwigunge.

Yagize ati “Dushimiye abadutekerejeho kuko kwivuza biratugora ku buryo umuntu abura n’uko yashaka imiti. Tukimara kumva ko dufite inkunga ya mituweli twumvise ko tugifite abadutekereza kandi n’Imana ikitwibuka. Mbasabiye umugisha rwose Imana isubize aho bakuye.”

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki, Kamanzi Ferinand, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje mu rwego rwo kubaka ubumwe nk’abantu bakora mu mabanki atandukanye.

Yagize ati “Nibyo duhurira mu mabanki atandukanye, rimwe na rimwe tuba duhanganiye abakiliya ariko twaratekereje ko nk’abantu duhuriye mu itsinda dushaka icyo twakora muri ibi bihe byo kwibuka bityo mu bushobozi bwacu tubasha kubona amafaranga yo kwishyurira iyi miryango mituweli. Ni igikorwa dutangiye ariko twifuza ko cyakomeza kubaho kandi tunashishikariza n’abandi gukomeza kugira uruhari mu iterambere ry’igihugu.”

N’ubwo iri huriro rigizwe n’abantu 42 bakora mu mabanki atandukanye bari bahagarariwe n’abantu batandatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Nyuma yo gukora icyo gikorwa basuye Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari kiliziya, mu 1994 Abatutsi benshi bakaza kuhicirwa ruza kugirwa urwibutso rwa Jenoside mu rwego rwo gusigasira ayo mateka. Kuri ubu habarurwa ko rushyinguyemo abasaga 5000 barimo abahiciwe ndetse n’abakurwa mu nkengero zo hafi yaho bakazanwa gushyingurwa mu buryo bw’icyubahiro.

Abaturage bake ni bo bari bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19
Ndagijimana Faustin yavuze ko iki gikorwa cyongeye kubaremamo icyizere cyo kubaho
Kamanzi Ferinand yavuze ko iki gikorwa kigamije ubumwe nk'abakozi bakora mu bigo by'imari bitandukanye
Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Abacungamutungo mu Mabanki, Kamanzi Ferinand, ashyikiriza uhagarariye abandi sheki y'amafaranga azishyurwamo izo mituweli zagenewe abaturage bo mu Karere ka Bugesera
Basobanuriwe uko icyari urusengero cyabaye ahantu ho kwicira bahiga ko bitazongera kubaho ukundi
Aba bakozi bashyize indabo ku mva rusange mu Rwibutso rwa Ntarama
Ibiro by'Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)