Ntibisanzwe: Umukobwa w'imyaka 28 yatunguye benshi nyuma y' uko ari mu rukundo n'umusaza w'imyaka 76 ungana na nyirakuru, Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa w'imyaka 28 yaciye ibintu ku isi kubera kuba mu rukundo n'umusaza umurusha imyaka 48 ndetse ufite imyaka ingana n'iya nyirakuru ndetse ngo iyo bari kumwe benshi bemeza ko ari ushinzwe kumwitaho.

 

 

 

Kelsey Hopeful ukomoka ahitwa La Jolla muri San Diego,US yahuriye n'uyu musaza w'imyaka 76 w'imyaka Guy BonGiovanni ahitwa Anchorage muri Alaska mu ishuri rya Yoga yatangiye kwitabira nyuma yo kubura umugore we bari bamaranye imyaka 42.

Aba bombi ngo batangiye kuganira ku munsi wa mbere w'ishuri cyane ko uyu Kelsey ari umwarimu mu gihe Guy ari gafotozi bituma batangira kwiyumvanamo.

Aba bombi bavuze ko batahise bakundana ahubwo byatwaye imyaka 2 kugira ngo bakundane byeruye.

Uyu mukobwa yagize ati 'Nahisemo gukora ikintu gishya mpitamo kujya kwiga mu ishuri rya Yoga ryo muri Gym yo hafi y'iwacu.Natangiye kwiga ku bankikije harimo n'abanyeshuri twigana.

Amaso yanjye yahuye n'umugabo natekerezaga ko ari umukinnyi wa filimi n'umunyarwenya witwa George Carlin.Yaje kunyicara iruhande.Ishuri rirangiye Guy yaranyegereye ansaba ko twaba inshuti.Sinigeze ntekereza ku kibazo kuko cyari cyoroshye kuko n'abana bakibaza abandi bana.Twamaze amasaha 2 tuganira twenyine dusezeranaho.Nta nimero twasabanye,nta mazina ya kabiri,nta n'icyizere ko twari kongera guhura.Uko niko inkuru yacu yatangiye.

Ku nshuro ya mbere nakunze ijwi rye n'ubuhanga bwe bwo kuganira.Nashoboraga kumutega amatwi igihe kinini.

Aba bombi bakomeje kuganira kugeza babaye inshuti ariko ngo imiryango yabo yarabibasiye kubera imyaka 48 uyu musaza arusha uyu mukobwa.

Kelsey yavuze ko umuntu byamugoye kumubwira iby'uru rukundo ari nyirakuru ufite imyaka ingana n'iy'umukunzi we.


Aba bombi ngo bakunda kujyana kurira imisozi,gutemberera hirya no hino mu bihugu no kurebana imikino.



Source : https://impanuro.rw/2021/05/01/ntibisanzwe-umukobwa-wimyaka-28-yatunguye-benshi-nyuma-y-uko-ari-mu-rukundo-numusaza-wimyaka-76-ungana-na-nyirakuru-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)