Yesu ni Umwami w'abapfiriye muri we, ni Umwami w'abakiriho muri we. Menya impamvu Yesu yapfuye akazuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yesu yapfuye kare akiri muto, kwari ukugira ngo twe tuzabeho kubwe atari ku bwacu. Kwari ukugira ngo kandi abe Umwami w'abapfuye n'abazima, si ibyo gusa kuko ku bizeye Yesu kwari uguhabwa kubaho iteka. Ikindi byari ukugira ngo ibyacu byose byapfuye umunsi 1 hazabeho umuzuko.

Arababwira ati 'Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w'i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize. Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti 'Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk'uko yababwiye.' Bava mu gituro batangara bahinda umushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagira umuntu babibwira, kuko bari batinye. Mariko 16:6-8

Kuzuka kwa Yesu no gupfa kwe byari byaravuzwe kera n'abahanuzi, Kristo Yesu we yari aje kubyuzuza ariko abantu bari aho ntibabyumvaga. Yaje muri iyi si kugira ngo aducungure ariko inzira yagombaga kunyuramo yari iy'umubabaro (Inzira yo kumena amaraso, inzira yo gucungura). Ariko aho Yesu atandukaniye n'abandi, ni uko yapfuye akongera akazuka.

Izi ni zimwe mu mpamvu Yesu yapfuye akazuka:

Kugira ngo abe Umwami w'abapfuye n'abazima

kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w'abapfuye n'abazima. Abaroma 14:9

Iyi niyo mpamvu umuntu agomba kwitwara neza kuko gupfa atariyo maherezo y'ubuzima. Yesu ni Umwami w'abariho n'abatariho, icyatumye apfa akazuka ni ukugira ngo ategeke abariho n'abatariho. Hari abibeshya bakavuga ngo 'Nimfa bizaba birangiye' ariko sibyo! Hari ubundi Bwami, kandi uzahasanga wa Mwami wanze(wahunze) ku isi. Yesu ni Umwami w'abapfiriye muri we, ni Umwami w'abakiriho muri we.

Kugira ngo natwe dupfe kandi tubeho kubwe

Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk'uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye, kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw'uwo wabapfiriye akanabazukira. 2Abakorinto 5:14-15

Dore uko Kristo yabigenje: Yaraje atwereka inzira ati uru ni urupfu nduciyemo twese turucamo, ageze hakurya y'urupfu arazuka natwe turazuka. Muri ubwo bwami turmo rero ntitwitwara uko dushaka, turi mu bwami bw'uwaturangiye inzira y'urupfu n'ubugongo. Uwatubwiye ngo muraca aha, ngo muzabaho niwe tugomba kubaho kubwe ntitwakagombye gukomeza kubaho kubwacu ahubwo tugomba kubaho kubw'uwo wadupfiriye.

Kuva uyu munsi umenye ko Yesu yagupfiriye kugira ngo ntuzitware uko ushaka, ahubwo uzifate(uzitware) uko Yesu ashaka. Ntuzikorere icyo ushaka uzitware uko Yesu ashaka, ntuzavuge ibyo ushaka uzavuge ibyo Yesu agushakamo ko uvuga. Ntuzabeho uko ubishaka uzabeho uko Yesu ashaka, icyo ni cyo cyatumye apfa akanakuzukira. Yaguhaye ubugingo aguha ubuzima bwe, ukwiye gukora ibyo yakagombye gukora.

Yesu yapfuye kare akiri umujeune kugira ngo ubashe gukora ibyo atakoze. Kugira ngo ubashe kuzuza ibyo atujuje, ubashe kugera aho atageze, ubashe kubwira abo atabwiye. Kwari ukugira ngo ubashe gukomeza abo atakomeje. Aka kazi ni wowe urimo kugakora kuko yarapfuye ariko yaranazutse kugira ngo nawe ukomeze ugendere muri ubwo buzima, muri izo mbaraga z'umuzuko.

Kugira ngo tuzabeho nubwo twaba twarapfuye mu mubiri

Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry'Umwana w'Imana, n'abaryumvise bazaba bazima, kuko nk'uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we. Yohana 5:25

Uri muri Kristo Yesu wizeye imbaraga ze, imbaraga z'umuzuko ntabwo apfa. Gupfa kwa Yesu no kuzuka kwe, ni ibitwereka ko natwe nidupfa tuzongera kubaho. Ndagira ngo wongere usubizwemo imbaraga umenye ko urupfu rwa Yesu rwaje kukugira muzima. Waba uri muzima waba warapfuye utariho, uri muzima kubera urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe.

Kugira ngo dusobanukirwe ko n'ibyacu byapfuye, umunsi umwe hazongera hakabaho umuzuko

Ese urimo uraca mu bibazo bikomeye?, urimo uraca mu ndwara, urimo uraca mu ngorane?. Urimo uraca mu rupfu, urimo uraca mu kunyagwa, warambuwe? Nubwo ibyawe byapfuye menya ko Imana izura abapfuye, izura ibyapfuye, ibasha kuzura ingingo zapfuye, Imana izura inzozi zapfuye izura iyerekwa ryapfuye. Imana izura imishinga yapfuye, Imana izura ubukumi bwapfuye, izura ubusore bwapfuye.

Iyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Dr Paul Gitwaza, yose wayikurikira hano

Source: Dr Paul Gitwaza Official (Youtube channel)

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Yesu-ni-Umwami-w-abapfiriye-muri-we-ni-Umwami-w-abakiriho-muri-we-Menya-impamvu.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)