Hagarara wemye nk'igiti giteye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo azahwana n'igiti cyatewe hafi y'umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza. Zaburi 1:3

Kuba uhamye ni ikintu gifitiye umumaro buri wese muri twe.Yeremiya 17:8 na Zaburi 1:3.

Ibi byanditswe byombi bitubwira ku byerekeye kumera nk'ibiti byatewe. Tugomba gushyira mu gaciro kugira ngo umwanzi Satani atatwiba (1 Petero 5.8). Kugira ngo duhagarare imbere ye, tugomba gushinga imizi, tugakomera, tugashikama, ndetse tugafata icyemezo cyo kuguma muri Kristo.

Yesu ni ubutaka bwiza dushobora gushingamo imizi. Dushobora kumwizera ko ahamye.Yesu udahinduka, igihe cyose, ahora ari umwizerwa, ahorana ubudahemuka, Ijambo rye ni ukuri kandi rirakuze. Uko yahoze ejo n'uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora. Ntabwo ahindukana n'ibihe; niba rero ufite imizi muri we, nawe uzakomera.

Imana ishaka kuduha imbaraga zo kudukomeza mu biruhije tunyuramo:

Imana ishaka kuduha imbaraga n'ububasha kugira ngo tubashe gutsinda ibikomeye tunyuramo. Ishaka ko tubaho duhamye nk'ibiti bishinze imizi ikomeye mu butaka, ariko nitwe tugomba guhitamo aho dushinga imizi yacu kugira ngo ibe ihamye.

Ese imizi yawe ishinze mu isi, mu marangamutima yawe, mu bikugora? Ku hahise hawe? Cyangwa uyu munsi uhisemo kubishinga muri Kristo? Uyu ni umunsi wawe wo gukora amahitamo nyakuri yakugeza ku bugingo buhoraho.

Isengesho ry'uyu munsi:

Mana yanjye ndashaka gushinga imizi yanjye muri wowe. Ntujya uhinduka, kubw'ibyo nzi ko nshobora kukwishingikirizaho ukandinda mu bingora byose.

Source:www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Hagarara-wemye-nk-igiti-giteye.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)