Micky yahaye umurongo ibihuha byari bimaze iminsi bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga byavugaga ku kuba yarubahutse Mutesi Scovia.
Asifiwe Mukobwajana wamamaye muri sinema nka Micky yasobanuye ko umugore uvugwa yigeze kumvikana yiyama kubera kumugendaho cyane atari umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Abanyaamakuru Bigenzura (RMC) ndetse na nyir'igitangazamakuru cyitwa 'Mama Urwagasabo',Mutesi Scovia.
Mu kiganiro na ISIMBI, Micky yemeje ko umugore wo mu Rwanda ukora ibiganiro bica kuri YouTube bigaruka ku nkuru zirebana n'intambara ikomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yumvikana aha gasopo ntaho ahuriye na Scovia nubwo bose bakora ibiganiro bimwe.
Ati 'Mutesi Scovia ndamwubaha, ntabwo tuziranye ntacyo naba mushakaho. Navugaga undi mugore ukora ibiganiro byo muri Congo nawe ugira umunwa muremure.'
Uyu mukinnyi wa filime unitegura gukora ubukwe mu mpera z'iki cyumweru
ashinja uyu mugore utuye mu gace kitwa Norvège gaherereye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali kumwinjirira mu buzima bwite kugeza ku kwangisha abantu kutagana saloon itunganya imisatsi ya marraine we.
Yakomeje avuga ko nubwo aya makimbirane yigeze kubaho ariko kuri ubu bamaze kwiyunga.
Tariki ya 27 Ugushyingo 2025 nibwo AG Promoter yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we w'igihe kirekire Micky, mu birori byabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Uyu muhango wo gusezerana ubaye nyuma y'iminsi micye AG Promoter yambitse impeta Micky dore ko byabaye ku wa 09 Ugushyingo 2025 bibera i Rebero mu karere ka Kicukiro.