Umwamikazi Elizabeth II yicaye wenyine mu bwigunge ubwo hashyingurwaga umugabo we Igikomangoma Philip [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Prince Charles umwana mukuru wa nyakwigendera,yagaragaye ari kurira we n'abavandimwe be ubwo bari baherekeje isanduku irimo umurambo wa se.

Prince William na Prince Harry byavugwaga ko badacana uwaka nyuma y'aho uyu Harry n'umugore we Meghan bavuye I Bwami,bagaragaye bari kumwe ndetse ubwo bavaga gusezera kuri sekuru barimo baganira.

Umurambo wa Philip watwawe muri Land Rover yikoreye mbere y'uko apfa ku myaka 99.

Umwamikazi Elizabeth II yagaragaye yicaye wenyine ndetse yavuze amagambo yo gusezera ku mugabo we yise 'imbaraga ze n'uburinzi'nyuma yo kumarana imyaka 73 babana.

Igikomangoma Philip, yashyinguwe kuri uyu wa gatandatu, mu ngoro iri ahitwa Windsor.

Igikomangoma Philip yashyingiranwe n'igikomangomakazi Elizabeth muri 1947,mbere y'imyaka 5 ngo agirwe umwamikazi w'Ubwongereza ndetse uyu niwe Mwamikazi urambye ku ngoma kurusha abandi bose mu bwami bw'Ubwongereza.

Philip yavuye mu bitaro muri Werurwe uyu mwaka nyuma y'ukwezi yamaze ari kuvurwa ndetse yanongeye kuvurwa ikibazo cy'umutima mu bindi bitaro byo mu mujyi wa London bya St Bartholomew's.

Prince Philip n'umwamikazi Elizabeth II bafitanye abana 4,abuzukuru 8 n'abuzukuruza 10.

Imfura ni Prince Charles wa Wales wavutse muri 1948, akurikirwa na Princess Anne, wavutse 1950,Prince Andrew wavutse muri 1960 na Prince Edward wavutse muri 1964.

Prince Philip yavukiye ku kirwa cyo mu Bugereki cyitwa Corfu kuwa 10 Kamena 1921.Se ni Prince Andrew w'Ubugereki na Denmark,umuhungu muto w'umwami George I wa Hellenes.

Nyina yitwa Princess Alice, yari umukobwa wa Lord Louis Mountbatten n'umwuzukuruza wa Queen Victoria.






Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/umwamikazi-elizabeth-ii-yicaye-wenyine-mu-bwigunge-ubwo-hashyingurwaga-umugabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)