Abongereza banyoye agasembuye karahava nyuma yo kuva muri Guma mu rugo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amamiliyoni y'abakunzi b'agasembuye mu Bwongereza biraye mu tubari baranywa barasinda bamwe bahita bajya kubyinira mu mihanda bizihiwe.

Mu mujyi wa Birmingham bamwe mu basinzi bagiye baryama mu mihanda batereka ku ruhande amacupa y'inzoga.

Ahitwa Soho mu mujyi wa London rwagati niho aba banywi bahuriye bahakorera ikirori kidasanzwe cyo kwishimira weekend ya mbere bavuye mu rugo bishimira icyo kunywa karahava mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Si aho gusa kuko imijyi yose y'Ubwongereza yari yuzuyemo abakunzi b'agasembuye aho mu mujyi wa Manchester,bagaragaye bamanitse amaboko bari kubyina bikomeye.

Kuwa 12 Mata nibwo utubari twafunguwe mu Bwongereza,abashoboye icupa bahita bajya kunywa ari nako baha akazi gakomeye abapolisi.











Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abongereza-banyoye-agasembuye-karahava-nyuma-yo-kuva-muri-guma-mu-rugo-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)