Nyabihu: Abasaga 60 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze kumabwiriza yo kwirinda Covid-19. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu yafashe abakirisitu 62 bari gusengera mubuvumo barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Bafatiwe mu buvumo buherereye mu ishyamba rya Gishwati buherereye mu mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Rega, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu.

Abenshi muri bo bari bavuye mu mirenge itandukanye y'akarere ka Nyabihu nka Kanzenze, Mudende yo mu Karere ka Rubavu na Bigogwe muri Nyabihu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bigogwe, Gahutu Tebuka Jean Paul, yemeje aya makuru avuga ko bagiye kuganirizwa hanyuma bagacibwa amande yo kurenga ku mabwiriza ya Covid-19.

Yagize ati 'Ni abantu bagiye gusengera mu buvumo, ngo kuri bo ni uko ariho babonera agakiza, ni abantu 62 barimo abagore 45 n'abagabo 14 n'abana 3 bafashwe na Polisi ifatanyije n'inzego z'ibanze, bigaragara ko harimo ubujiji turabaganiriza banacibwe amande nk'abantu bigometse ku mabwiriza ya Covid-19 kuko aho bari nta ntera yari iri hagati y'umuntu n'undi''.

Umuyobozi w'umurenge kandi yasoje avuga ko nk'ubuyobozi bagiye kuganiriza abaturage bakubahiriza amabwiriza nk'uko bayahawe kuko kujya gusenga mu buvumo bisa nko kwigomeka.

Kuva icyorezo cya Covod-19 cyagera mu Rwanda, akarere ka Nyabihu nikamwe muturere tudakunze kugaragaramo abantu barenga kumabwiriza yashyizweho na leta. nimugihe abatuye mukarere ka Rubavu bo bakunze gufatwa burimunsi barenze kumabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

The post Nyabihu: Abasaga 60 bafatiwe mu buvumo barimo gusenga barenze kumabwiriza yo kwirinda Covid-19. appeared first on .



Source : https://kigalinews24.com/2021/04/17/nyabihu-abasaga-60-bafatiwe-mu-buvumo-barimo-gusenga-barenze-kumabwiriza-yo-kwirinda-covid-19/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)