Umujyi wa Kigali wahawe ukwezi ngo ugaragaze uburyo imyanda yo mu kimoteri cya Nduba yatunganywa -

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Gatabazi yabisabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuwa 28 Mata 2021, mu rugendo yagiriye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali harimo n’Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo urimo iki kimoteri.

Uru rugendo rwakurikiwe n’ibiganiro yagiranye n’inzego z’ibanze harebwa uko imitangire ya serivisi ihagaze mu turere, imikoranire hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage na gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane mu baturage .

Ubusanzwe iki kimoteri cyahoze mu Karere ka Kicukiro ariko kiza kwimurirwa i Nduba hatabayeho inyigo .

Minisitiri Gatabazi yavuze ko Umujyi wa Kigali mu gihe cy’ukwezi wakora inyigo ku buryo imyanda iri muri icyo kimoteri yatunganywa ikaba yabyazwamo ifumbire.

Yavuze ko Umujyi wa Kigali wasabwe gukangurira abaturage no kubasobanurira ko bakwiye kuzana imyanda mu buryo bushobora kurengera ibidukikije.

Ati “Icya mbere batubwiye ko hari ubushakashatsi bwakozwe, bakoze n’inyigo. Twabahaye igihe cy’ukwezi kugira ngo iyo nyigo babe bayizanye bayiganireho. Hanyuma tunabasaba kwiga uburyo iyo myanda yavamo ifumbire igakoreshwa mu baturage . Twabahaye igihe cy’ukwezi kugira ngo batugaragarize ibyo bagiye guhindura.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko mu gukomeza kurengera ibidukikije, abaturage basabwe kujya bajyanayo imyanda bavanguye.

Ati “Twasanze mu buryo bakusanya imyanda bayizana itavanguye ahubwo bakayitaba gusa, yaba amashashi, amacupa. Ni ukuvuga ngo bari kuzana imyanda bakayimena bakayirunda hariya , mu gihe kiri imbere bishobora gutera ingorane. Twasabye ko bakora ubukangurambaga mu baturage no kubasobanurira ko bakwiye kuzana imyanda ivanguye, n’abayivana mu baturage ikaza ivanguye.”

Ikimoteri cya Nduba kimenwamo imyanda irenga toni 500 buri munsi. Kiri ku buso bwa hegitare 24,42 mu gihe biteganyijwe ko kizagurwa kikangana na hegitare 54, kikabyazwa umusaruro imyanda imenwa igakorwamo ifumbire.

Hatanzwe ukwezi ngo hagaragazwe inyigo y'uburyo imyanda yo mu kimoteri cya Nduba yatunganywa ikabyazwa umusaruro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)