Buri wese utaragize icyo akora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, akwiye kubibazwa - Gen Roméo Dallaire -

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho mu “Ikiganiro [ku burangare] bw’ Umuryango w’Abibumbye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994”, cyahuje abayobozi mu nzego z’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, abanditsi b’ibitabo n’abandi bantu b’inararibonye bagerageje kuburira umuryango mpuzamahanga kuri Jenoside yarimo kubera mu Rwanda mu 1994.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Vincent Biruta, yavuze ko ibiganiro nk’ibi ari “Umwanya wo kwibuka ibyemezo bikomeye byafashwe n’Umuryango w’Abibumbye, kandi bikagira uruhare mu byabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Umuryango w’Abibumbye wateye umugongo u Rwanda uzi ikigiye kubaho

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari gutegurwa mu buryo bugaragarira amaso, ndetse n’urugamba rwa FPR rwo kubohora igihugu rurimbanyije, mu gihe Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana yari yananiwe kubahiriza amasezerano ya Arusha, Loni yafashe icyemezo cyo kohereza umutwe w’ingabo mu Rwanda, UNAMIR, zahageze habura amezi atandatu kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itangire gushyirwa mu bikorwa, ziza ari ingabo 2 548.

Izi ngabo ariko zari agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’uburemere bw’ikibazo zari zije guhangana nacyo, kuko uretse kuba zaraje zitinze, zari na nke cyane kuko zikigera mu Rwanda, Gen Roméo Dallaire wari uziyoboye, yabonye amakuru yizewe aturutse muri bamwe mu bari bagize Leta ya Habyarimana, bamuhamirije rwose ko mu minsi micye iri mbere bazatangira gusohoza umugambi wo gutsemba Abatutsi burundu, ndetse ko ibikorwa byo kuwutegura biri kugana ku musozo.

Aya makuru ateye ubwoba yatumye Gen Dallaire ahinda umushyitsi, kuko yabonye neza ko ingabo yari yitwaje ntacyo zari bumare mu bibazo uruhuri byari mu gihugu. Ibi byatumye atangira gushaka icyakorwa mu maguru mashya, abanza gutanga ayo makuru ku Biro Bikuru by’Umuryango w’Abibumbye biri i New York, ndetse anasaba ko ingabo za UNAMIR zakongerwa nibura zikagera ku 5 000.

Icyo gihe, Umunyamabanga Mukuru wa UN yari Umunyamisiri Boutros Boutros-Ghali, wari uherutse kohereza Umunya-Cameroon Jacques-Roger Booh-Booh mu Rwanda nk’Intumwa ye Yihariye, yagombaga kumugezaho amakuru na za raporo z’ibiri kubera mu Rwanda, ndese na Gen Dallaire niwe yanyuzagaho ubutumwa bumugenewe.

N’ubwo mu maso ya Dallaire ibibazo byari mu Rwanda byari uruhuri, kuri Booh-Booh nta gikuba cyari bwacike, kuko uyu mugabo atigeze ashishikazwa no kumenyesha Boutros-Ghali uko ibintu byari bimeze mu Rwanda binyuze muri za raporo yagombaga kumuha, ahubwo yakoreshaga umwanya we mu gusangira agahiye na Perezida Habyarimana, nk’uko byagenze kuri Pasika yo muri Mata 1994.

Uku kutabona raporo z’ibyaberaga mu Rwanda, n’ubwo byari mu makuru hirya no hino ku Isi, byatangaje cyane abarimo Karel Kovanda, wari uhagarariye Repubulika ya Tchèque muri Loni , akaba yari n’umutumirwa muri iki kiganiro, wavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo ibyaberaga mu Rwanda bitagaragaraga muri raporo Booh-Booh yakabaye yaroherereje Boutros-Ghali.

Yagize ati “Icyankoze ku mutima cyane, ni uruhare rw’Ubunyamabanga Bukuru bwa Loni mu byaberaga mu Rwanda, ntabwo byahawe agaciro byari bikwiye”.

Yongeyeho ko iyo “Booh-Booh aba yarakoze akazi ke neza, akandika raporo zigaragariza Umunyamabanga Mukuru wa Loni uko ibintu byari bimeze mu Rwanda, byarashobokaga ko hari icyari bukorwe. Njyewe ntabwo izo raporo nazibonye, byari kuba byiza iyo Boutros-Ghali aza kugira amakuru aruta ayo yari azi k’u Rwanda”.

Ingabo zari mu butumwa bwa UNAMIR zatereranye Abanyarwanda mu 1994

Loni yacitsemo ibice kubera u Rwanda

Bimaze kugaragara ko ibiri kubera mu Rwanda ari Jenoside yarimo gukorerwa Abatutsi, ibihugu byacitsemo ibice, bimwe bishyigikiye umwanzuro wo kohereza mu Rwanda ingabo zunganira izari zisanzwe muri UNAMIR, ibindi, byiganjemo ibikomeye, bigahakana uwo mwanzuro.

Ubwo indege ya Perezida Habyarimana yari imaze kuraswa, muri iryo joro ryo kuwa 6 Mata 1994, Gen Dallaire yandikiye Ibiro Bikuru bya Loni asaba kongererwa ingabo, nk’uko byagaragaye muri raporo yo 1999 y’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Kurengera Uburenganzira bwa Muntu, Human Right Watch.

Kugira ngo ibi bigerweho, byasabaga ko ibihugu byitanga bikohereza ingabo mu Rwanda, ndetse ibihugu 68 byatoreye uwo mwanzuro, icyakora bine byonyine byo muri Afurika, nibyo byemeye kohereza ingabo mu Rwanda.

Uretse ingabo zabuze, ikibazo cy’ibikoresho nacyo cyabaye ingorabahizi, kuko ibihugu byari bifite ubushobozi bwo gutanga uwo musanzu, nka Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Bubiligi, bitari bishyigikiye uwo mwanzuro. Ibihugu bya Afurika byari byiyemeje gutanga ingabo zongera umubare w’iziri muri UNAMIR, ntibyari bifite ibikoresho n’intwaro zihagije.

Ibi byatumye icyifuzo cya Gen Dallaire giterwa utwatsi, maze hatorwa umwanzuro wa 902 wagabanyije umubare w’ingabo zari mu butumwa bwa UNAMIR, zikagera kuri 270 zivuye kuri 2 548.

Kovanda wakurikiranaga iby’iyo kinamico yose yavuze ko rimwe Medeleine Albright wari uhagarariye Amerika muri Loni mu 1994, yigeze kurakara bikomeye bitewe n’uko abandi ba ambasaderi bamusabaga kugira inama igihugu cye yo gutanga ubufasha mu gucyemura ibibazo byari mu Rwanda, maze akadukira bagenzi ashaka kubafata mu mashingu, agatabarwa na Kofi Annan wari hafi aho, wahise akumira icyashoboraga kuba imirwano y’akataraboneka hagati y’abambasaderi muri Loni.

Karel Kovanda wari uhagarariye Repubulika ya Tchèque mu Muryango w'Abibumbye yagerageje kuvuganira u Rwanda

Amerika yifuzaga ibidashoboka mu Rwanda

Muri uko kutumvikana kose, uruhande rwa Amerika rwavugaga ko kohereza izindi ngabo mu Rwanda bidakenewe, ahubwo ko byaba byiza “Hashyizweho agace karinzwe cyane kandi kataberamo imirwano, ku buryo kahungiramo abari mu kaga”.

Iki cyifuzo ariko cyamaganywe na General Dallaire, wavugaga ko “Abatutsi bahigwaga batabona uko bagera muri ako gace kuko bari kwicirwa mu nzira baganayo”, bityo ko hakwiye gufatwa umwanzuro wo gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu hose, aho kwibanda ku gice kimwe.

Ku rundi ruhande, Perezida Bill Clinton wari uyoboye Amerika muri icyo gihe, yari amaze kuvana ingabo z’icyo gihugu muri Somalia nyuma yo guseberayo bikomeye, ubwo imirambo y’abasirikare 18 ba Amerika yazengurutswaga n’inyeshyamba mu mujyi rwagati nyuma yo kwicwa yanashinyaguriwe.

Ibi byatumye uyu muyobozi yirengagiza ibyaberaga mu Rwanda n’ubwo yari abizi neza, yirinda kohereza ingabo ze zitari zakamenya neza iby’intambara zo muri Afurika, yirinda ko zakongera guseba nk’uko byari byagenze muri Somalia. Aya makuru Gen Dallaire yayahawe na bamwe mu bahoze muri Leta ya Clinton, ubwo yababazaga impamvu Amerika yatereranye u Rwanda mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kovanda yavuze ko uyu mwanzuro wo kugabanya ingabo za UNAMIR mu Rwanda “Ari ryo kosa rikomeye ryakozwe n’Akanama Gashinzwe Umutekano mu Muryango w’Abibumbye”.

Kuri Gen Dallaire wari wabuze amajyo n’amazi nyuma yo kugabanyirizwa ingabo, yavuze ko “Impamvu ibihugu bitatabaye u Rwanda mu bihe rwari rubikeneye atari uko byari bibuze ibikoresho n’uburyo bwo gufasha mu guhangana n’ibi bibazo, ahubwo icyabuze ni ubushake bwa politiki”.

Yongeyeho ko kubura ubu bushake bwa politiki byasobanurwa n’uko mu 1992 kugera mu 1993, Loni yari ufite ingabo mu butumwa bw’amahoro muri Cambodia, UNTAC, ndetse ikanagira izindi mu cyahoze ari Yugoslavia, UNPROFOR, yewe no kuwa 11 Werurwe 1994, Umunyamabanga Mukuru wa Loni , yari aherutse gusaba ko ingabo ziri mu butumwa bwa UNPROFOR zongererwa amazi 12 ku gihe zagombaga kumara, ndetse n’umubare wazo ukongerwaho izindi 8 500, mu rwego “Kongerera UNPROFOR amahirwe yo kugera ku nshingano zayo”.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, ari nawe wari wateguye ibi biganiro, Velentine Rugwabiza, yavuze ko “Ibi byerekana uburyo Umuryango w’Abibumbye wafashe ubuzima bw’Abanyarwanda nk’ubudafite agaciro ugereranyije n’ubw’abandi”.

Gen Roméo Antonius Dallaire yagerageje gutabariza u Rwanda asaba ko ubutumwa bwa UNAMIR bwongererwa ingabo ariko ntibyakorwa

Ntacyo amahanga yigiye k’u Rwanda

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yabaye hashize imyaka 45 Umuryango w’Abibumbye utoye umwanzuro wa 260 wateganyaga ko nta yindi Jenoside ikwiye kongera kubaho, ndetse ko ikwiye gufatwa nk’icyaha ndengakamere, n’abayigizemo uruhare bose bakabiryozwa mu buryo bw’intangarugero.

Kuba nyuma y’imyaka 45 Jenoside yarabaye kandi amahanga akanga gutabara u Rwanda “Ntabwo ari uko atari afite amakuru y’ibyarimo kubera mu Rwanda, ahubwo byatewe n’ubushake bucye bwa politiki”, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnson Busingye. Ibi kandi "Byari ugutsindwa gukomeye k’Umuryango w’Abibumbye mu nshingano ufite zo kubahisha ikiremwa muntu”, nk’uko byavuzwe na Linda Melvern, umwanditsi akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ku bwa Gen Henry Kwame Anyidoho wari Umuyobozi Wungirije wa UNAMIR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, igiteye impungenge kurushaho ni uko nta kigaragaza ko hagize ahandi hantu haba Jenoside ku rwego rw’Isi, cyane cyane muri Afurika, Umuryango w’Abibumbye utiteguye kuba watabara ukayikumira.

Yagize ati “Nkurikije uko mbona ibintu, nshingiye no ku bunararibonye bwanjye, biragaragara Umuryango w’Abibumbye utiteguye gutabara mu gihe hari indi Jenoside yakongera kubaho ahandi ku Isi”.

Ibi abishingira ku musaruro utangwa n’ubutumwa bwo kugarura amahoro mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, bumaze igihe kinini cyane ariko n’ubundi ntibukumire intambara zirimo n’izihuza amoko, zikunzwe kwibasira icyo gihugu.

Yananenze uburyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwem AU, udafata iya mbere mu gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano mucye mu bihugu nka Libya, Somalia, Sudan n’ibindi bitandukanye muri Afurika.

Gusa Umujyanama Wihariye mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya Jenoside, UNSG, Alice Wairimu Nderitu, yavuze ko ibi bigoye kuko Ishami akoramo rishinzwe gukumira ko icyaha cya Jenoside cyakongera kubaho, ati “Jenoside yongeye kubaho ku Isi byaba ari igisebo gikomeye ku kiremwa muntu muri rusange”.

Gen Henry Kwame Anyidoho wari Umuyobozi Wungirije wa UNAMIR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Loni ikwiye guhagurukira abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Kuwa 29 Mata mu 1994, mu cyumba kiberamo inama z’Umuryango w’Abibumbye, habereye inama rukokoma yari igamije kurebera hamwe izina rikwiye guhabwa ibikorwa byarimo kubera mu Rwanda, bishingiye ku makuru yari ahari icyo gihe.

Muri iyo nama, ni bwo bwa mbere hagaragaye abantu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse nyuma y’imyaka 27, hari ibihugu byanze kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi iryo hakana ari bumwe mu buryo bwo kuyitiza umurindi, kuko “Uko duha rugari abayigizemo uruhare ari nako barushaho gukwirakwiza ihakana ryayo”, nk’uko byatangajwe n’umushakashatsi Linda Melvern.

Ibi ni byo Minisitiri Busingye yahereyeho asaba Umuryango w’Abibumbye, wamaze kwemera inyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatira ingamba zikomeye abayihakana batangiye kuba benshi, nk’uko byakozwe ku bahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.

Kuri iyi ngingo, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Dr Serge Brammertz, kuri ubu uri mu Rwanda mu mirimo ya nyuma yo gutegura raporo azageza ku Kanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, yavuze ko ingingo yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ari kimwe mu byo azagaragaza k’inzitizi ikomeye mu gushakira ubutabera abayirokotse ndetse no gukumira ko itazongera kubaho ku Isi.

Yavuze ko “Biteye impungenge kuba hari ba ruharwa batandatu (bagize uruhare rufatika mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi) bataraboneka kandi bari mu bihugu bitandukanye”.

Ubushinjabyaha bw’u Rwanda nabwo bumaze gutanga impapuro zo guta muri yombi abantu 1 146 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bihugu 33 ku Isi, kandi “Bamwe bari mu bihugu bizwi, ndetse n’aho bari harazwi neza, ariko ubushake bwo kubafata ntabuhari”.

Minisitiri Busingye yavuze ko “Ibihugu barimo bikwiye kubafata bikabohereza mu Rwanda, cyangwa se bikababuranisha byifashishije ubutabera bwabyo”.

U Rwanda rurasaba LONI guhagurukira abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Kagame yarahiriye kutazareberera mu gihe jenoside iri kuba ahandi ku Isi

Kuwa 18 Nyakanga mu 1994, Perezida Paul Kagame wari Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Ingabo icyo gihe, nyuma yo kwitegereza ingaruka zikomeye Jenoside yagize k’u Rwanda, yarahiriye ‘kuzakora ibishoboka byose mu bushobozi bwe’ agakumira ko hari ahandi hantu ku Isi hashobora kuzabaho indi jenoside.

Gen Dallaire wamenye iby’iyo ndahiro, yemeza ko Perezida Kagame ari gukora ibyo yiyemeje muri icyo gihe, kuko u Rwanda ari urwa gatatu ku Isi n’ingabo 6 322, mu bihugu bifite ingabo nyinshi ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku Isi, aho rukurikira Bangladesh na Ethiopia.

Uyu mugabo yavuze ko “Ibi byerekana ubushake bw’u Rwanda bwo gukumira ibyaha no kugarura amahoro ku Isi, kandi aho ingabo z’u Rwanda ziri hose zitanga umusaruro uri ku rwego rwo hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu”.

Ambasaderi Rugwabiza yavuze ko n’ubwo ibyabaye mu Rwanda biteye agahinda, ariko ibyo igihugu kimaze kugeraho byerekana ubushobozi bwa muntu bwo kwiyubaka na nyuma yo gusenyuka mu buryo bukomeye.

Perezida Kagame yiyemeje kuzakora uko ashoboye akarwanya ko hari ahandi ku Isi habaho jenoside



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)