Umuhungu wa Masamba amukoreye agashya mu kiganiro| Aririmba nka we neza| Injyana ya Gakondo yubahwe – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore uzwi ku mazina Gihoza Credo Santos akaba ari umuhanzi ukora indirimbo ziri mu jyana ya gakondo yatunguye umuhanzi Masamba Intore maze amuririmbira indirimbo ze yakunze. Ibi Santos yabikoze mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV aho yari yatumiwe ndetse akaba yarari kumwe na mubyara we witwa Kirezi Rutaremara Brune wamenyekanye cyane ubwo yajyaga mu marushanwa ya Miss Rwanda mu mwaka ushize wa 2020.

Mu gutangira ikiganiro, Brune yabanje kuganira n'umunyamakuru wa ISIMBI TV aho yavuze ko kuri ubu arimo kwikorera ibikorwa bye bisanzwe ndetse anavuga ko nta gahunda afite yo kongera kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda.

Isimbi Tv yakomeje iganira na Santos aho yavuze ko kuri ubu afite indirimbo ye yakoze yitwa Mutako utanaze ndetse akaba yanaririmbyeho agace kayo gato. Mu kuririmba iyi ndirimbo ye nshya, umunyamakuru wa Isimbi Tv yatunguwe no kumva uyu musore afite ijwi rida nk'irya Masamba maze ahita ahanagara Masamba mu kiganiro, Masamba yatunguwe n'uyu musore gusa yari asanzwe amuzi ndetse basanzwe banaganira gusa yatunguwe no kumva amuririmbira atari abyiteguye. Masamba yashimiye cyane uyu musore anamusaba gukomeza gukora injyana ya gakondo kugirango akomeze guhesha U Rwanda icyubahiro. Yagize ati " Munjyanye ahantu hakomeye cyane mu buryohe bwiza kandi ikintu kinshimishije nuko yabikomeyeho arabikunda namwifurizaga rero gukomeza muri uwo murya, gukomeza muri iyo njyana, gukomeza muri iyi identity (music y'iwabo ya gakondo) kugirango nanaseruka agiye muri za festival n'ahandi azaserukane U Rwanda kandi aruheshe icyubahiro mu ngeri zose ".

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/umuhungu-wa-masamba-amukoreye-agashya-mu-kiganiro-aririmba-nka-we-neza-injyana-ya-gakondo-yubahwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)