Uwahoze ari umugore wa Harmonize ari mu munyenga w'urukundo n'umukunzi we mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sarah Michelotti wahoze ari umugore w'umuhanzi wo muri Tanzaniya, Harmonize yamaze kwibonera undi mukunzi we mushya nyuma yo gutandukana n'uyu muhanzi yashinjaga kutamwitaho.

Sarah Michelotti

Sarah Michelloti na Harmonize bakoze ubukwe mu mwaka wa 2019 batandukana mu 2020. Havuzwe byinshi kuri uku gutandukana kwabo biza kuba ibindi bindi ubwo uyu mutariyanikazi Sarah Michelloti yashyiraga ukuri kose hanze akavuga ko nta mahoro yigeze agira mu gihe yamaranye na Harmonize.

Kuri ubu uyu mutariyanikazi nawe yamaze kubona umukunzi mushya nk'uko ibinyamakuru byinshi byo muri Tanzania byabigarutseho ndetse bigashyira n'ifoto hanze igaragaza ko urukundo rugeze aharyoshye. Ibi binyamakuru byavuze ko iyi foto yashyizwe hanze na Sarah Michelloti.

Sarah Michelotti n'umukunzi we mushya

Nta makuru ahagije aramenyekana kuri uyu mugabo nk'amazina n'ibindi, gusa igihari ni uko nawe ari umutariyani. Sarah Michelloti agitandukana na Harmonize yavuze ko ntagishobora kongera kubahuza.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umugore-wa-harmonize-ari-mu-munyenga-wurukundo-numukunzi-we-mushya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)