Kigali:Uyu mwana w'imyaka 13 afite impano idasanzwe ||Yakoze indege n'ifarashi|Ashushanya ibintu bikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwana w'umuhungu w'imyaka 13 yamavuko Witwa Kirugi Joshua atuye I Kanombe mu mujyi wa Kigali, atangaza ko afite impano idasanzwe mu gushushanya,no kuba ashobora gukora ibintu bitandukanye mu bipapuro n'ibikarito.

Uyu Josua  ,ubwo yasurwaga n'itangazamakuru yatangaje ko impano yo gushushanya yamujemo afite imyaka itatu gusa,aho ngo yiganaga ibikinisho ababyeyi be babaga bamuguriye akabishushanya akoresheje ikaramu y'igiti(crayon).Josua avuga ko yakomeje kugenda ashakisha uburyo yavugurura ibyo yashushanyaga aho yatangiye gukora ibintu bitandukanye nka:imodoka,indege ,ifarasi byose biri mu bikarito ndetse akabitaka ku buryo wagirango ni ibya nyabyo.Uyu mwana avuga ko indege akora ziburamo amashanyarazi kuko ibisabwa ngo ibe iya nyayo  abishyiraho nubwo iba idakozwe mu byuma ngo ibashe kuguruka.

Indege ya Joshua

Umubyeyi wa Josua yavuze ko yatunguwe n'impano ikomeye umwana we afite ,gusa avuga ko yifuza uwamurangira ishuri yajyanamo umwana we kugirango abyige bya nyabyo abe yanabasha gukora urugero nkimodoka igenda.

Joshua avuga ko afite inzozi zo kuzakora indege ikozwe mu byuma ,ishobora kuguruka ndetse n'imodoka bagendamo nk'izikorwa n'abazungu.

Ifarasi Joshua yakoze

Uretse gukora ibintu bitandukanye Joshua abasha gukora imfashanyigisho zakwifashishwa no mu mashuri, bakazigishirizaho.

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/kigaliuyu-mwana-wimyaka-13-afite-impano-idasanzwe-yakoze-indege-nifarashiashushanya-ibintu-bikomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)