Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire -

webrwanda
0

Ni agahomamunwa, ni bimwe umuntu atabona uko asobanura kuko ibyari umunezero w’iteka abantu batangiye, bihita bitangirwa n’agahinda. Ubukwe ni umwe mu mihango itatu abantu bitaho kurusha indi, ukaba uwa mbere bashobora kugiramo uruhare mu migendekere yawo, ukaba kandi umunsi w’umunezero w’urugendo rushya rw’ubuzima.

Kuvuka umuntu aba atazi uko byagenze, gupfa nabyo ntamenya umubare w’abaje ku kiriyo, abamuririye, amagambo bavuze cyangwa se n’abamuvumiye ku gahera, ariko ubukwe ni bwo bwonyine umuntu ashobora gukora uko ashaka, akizihirwa.

Mu minsi ishize, hari inkuru twakoze ikubiyemo ibitekerezo by’abantu banyuranye basobanura uko bafata ubukwe bwo mu gihe cya Covid-19, abenshi bavuga ko batifuza kubukora kuko bashaka ko mu gihe buzaba bwabaye, bwazitabirwa n’abantu benshi, bakereka koko inshuti n’abavandimwe ibirori.

Gusa ariko ubwo muri ibi bihe bya Covid-19 bwo bufite byinshi buhatse. Hari abahisemo kubukora nk’imwe mu nzira ituma badakoresha amafaranga menshi mu kwakira abantu n’indi migenzo ubundi yakoshaga.

Mu minsi ibiri ishize, ibyari ibyishimo by’umugenzo twese dukunda byazamuye uburakari bwa benshi, agatimba kari umwambaro w’umunsi umwe bigera aho barara bakambaye bakihanaguza amarira.

Ni nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ifashe ubugira kabiri abageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugeza n’aho umukobwa wambaye agatimba yicajwe muri stade boshye ariho ibirori byabereye, ababyeyi bamwambariye nabo imikenyero yo kurimbana bayikinga mu mutwe kubera igisebo no kubura aho bakwirwa.

Uburakari bwasaze benshi

Iki gikorwa cyakuruye uburakari bw’abatari bake, bikoma Polisi y’Igihugu yafashe abageni n’imiryango yabo ikabashyira muri stade ibaziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ibirori bihuje abantu benshi bibujijwe.

Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Nta tegeko mu mategeko dufite rihanisha umuntu warenze ku mabwiriza kujya kurara kuri stade. Iyo babikoze ni uburyo bwo kugorora abantu.”

Yakomeje agira ati “Umunsi w’ubukwe, ni wo wonyine umuntu ategura kandi akawutegurana ibyishimo, kwicaza umugeni muri stade, polisi iba yirengagije ubumuntu. Ushobora gufata ababyeyi be, n’abandi, undi ukajya kumuca amande wenda nyuma akazajya no kwitaba. Niba ushobora gufata umuntu mu gatimba ukamuraza muri stade, umuntu abona ko utakiri umuntu.”

Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati “Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y’abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w’ubukwe?”

Abandi barimo Fiona Kamikazi Rutagengwa we yavuze ko atumva ibyakozwe na Polisi, ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko iteka zibutswa ko ari ukuvogera uburenganzira bw’ukekwa bwo gufatwa nk’umwere igihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha, ati “ariko ntabwo bajya babyumva”.

Nkuranga Alphonse we yagize ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”

Fiona Kamikazi Rutagengwa yahise amusubiza ati “Ntiwamenya ariko byaba umwe, baba batanu ni ukureba bugufi kuko ntacyo byigisha.”

Ku rundi ruhande, hari abahuje iki gikorwa no gushaka gusebya abantu aho kwigisha no gutanga ubutumwa, bavuga ko nk’iyo bigeze ku byaha bikomeye nko gufata ku ngufu cyangwa se ihohotera rishingiye ku gitsina usanga inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitwararitse.

Inshuti K. Liliane we yagize ati “Ntibyari bikwiye, birababaje, bagakoresheje ubundi buryo aho kubagaragaza bigeze hariya.”

Ese Polisi yari ikwiye gutwara kiriya gikorwa kuriya?

Ingingo ibanziriza iya nyuma mu mabwiriza yo ku wa 29 Werurwe 2021 yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 isobanura ko “ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19”. Ishimangira iyo mirongo itatu ya mbere igira iti “Ibirori byo kwiyakira birabujijwe”.

Abantu bose bamaze iminsi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye bafatirwa mu bikorwa byo kwiyakira nyuma y’imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko na mbere yo gutangira gufata abantu, bari bababuriye ko abategura ibirori n’abageni bashobora kuzajya bisanga muri stade, bityo ko ingamba ziri gukorwa zije nyuma yo kuburira abantu.

Ati “Rwose ntituzarambirwa, aho ibi bikorwa birenga ku mabwiriza byagaragaye, polisi izajya ihita ihagera.”

Yakomeje agira ati “Bavuze abantu 20 none wongeyeho 40. Turagira ngo icyo wakora cyose cyemewe, nta kwiyongereraho icyawe, ushobora kugabanyaho ariko nta kurenzaho.”

Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yasesenguye igikorwa polisi yakoze, asobanura ko gifite ibyiza n’ibibi ariko ko icy’ingenzi abantu bashyiramo ingufu ari ukwirinda kwica amategeko bayareba.

Ati “Ni ngombwa ko abantu bubahiriza amategeko, bakumvira inzego zishinzwe umutekano mu gihe hari amabwiriza agomba gukurikizwa.”

Undi we yavuze ko muri iki gihe Polisi yari igeze ahantu umuntu ayibona ntiyikange ahubwo mukajya inama bityo ko uwo murongo ukwiriye gusigasirwa. Ati “Waba wakoze ikosa ukamuha amaboko akakwambika amapingu”.

Ati “Nta gihe sosiyete izabaho hatari abantu bari kwica amategeko ariko umuntu wayarenzeho afite uko ahanwa. Buriya ntabwo umuntu umuhana wihanukiriye kuko ahanini abantu batangira kutakwizera.”

Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko, aho umunsi ku wundi abapolisi batagoheka, bacunga akantu kose katuma icyorezo cyongera gukaza umurego.

Hari abagaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize habayeho ukudohoka no koroshya uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, abantu bagatangira gutegura ibirori mu ngo zabo, abandi bagategura iminsi mikuru maze biza gutuma ubwandu bwiyongera mu ntangiriro z’umwaka ibice bimwe na bimwe bisubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Abahurije kuri iyi ngingo, basobanura ko abantu bakwiye kumva ko icyo polisi igamije atari ukuraza abantu muri stade, ahubwo ko ari ukubarinda ngo batandura iki cyorezo.

Amategeko avuga ko ibirori bya nyuma y'ubukwe bibujijwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)