Ubuhamya bwa Perezida Kagame ku mpamvu FPR yagabye ibitero amasezerano ya Arusha arimbanyije -

webrwanda
0

Nubwo hari hashize iminsi ingabo za FPR zemeye guhagarika imirwano ndetse ibiganiro by’amahoro bya Arusha birimbanyije, kwihangana byaranze maze zirenga agace kazitandukanyaga n’iza Leta ya Perezida Juvénal Habyarimana, FAR, zikomeza zinjira mu mujyi wa Ruhengeri, zifata n’uduce tuhakikije turimo imirenge ibiri yahoze muri Byumba.

Mu minsi micye yakurikiye, izi ngabo zakomeje urugendo zimanuka, zitsimbura ingabo za FAR mu birindiro hafi ya byose byari mu Majyaruguru, zifata ibice by’ingenzi nk’imihanda igana i Kigali n’ibiraro bikomeye, kugera ubwo zitungutse mu misozi ya Shyorongi n’inkengero zayo, zitegeye Kigali yari mu birometero 30 gusa.

Nyuma y’ibitero FPR yari imaze kugaba kuri FAR, hirya no hino humvikanye amajwi y’abantu bashinja FPR kwica ibikubiye mu masezerano y’amahoro ya Arusha, yasabaga impande zombi guhagarika imirwano.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Christian Science Monitor, Gen Maj Paul Kagame wari uyoboye ingabo za FPR-Inkotanyi, yasobanuye ko FPR yafashe umwanzuro wo kurenga ku masezerano ya Arusha kuko na Leta itari ikiyubahiriza.

Yagize ati “Intego zacu ni ugutanga ubutumwa kuri Leta bw’uko mu gihe turi gushakira hamwe amahoro [binyuze mu masezerano ya Arusha] bakwiye kuyubahiriza. Bakomeje kwica ibyo twemeranyijeho i Arusha. Ugomba kuba warumvise ubwicanyi buherutse kubera [mu duce twa Gisenyi na Ruhengeri] kandi bwakozwe na Leta”.

Ubu bwicanyi Gen Maj Kagame yavugaga, bwanagaragajwe na Komisiyo ya FIDH, yari igizwe n’impuguke mu by’amategeko, ubuvuzi ndetse n’izindi nzego, bacukumbuye ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu bihe bitandukanye kuva mu 1990.

Ni ubwicanyi bwabereye mu bice bya Ruhengeri na Gisenyi, bukaza umurego cyane nyuma y’uko impuguke za FIDH zivuye mu Rwanda, maze abarimo ingabo za FAR bakadukira Abatutsi basaga 400, biganjemo abari batanze ubuhamya bw’ibyo babonye mu bice byabereyemo ubwicanyi.

Gen Maj Kagame yasobanuye ko FPR yagombaga kugira icyo ikora mu kuburizamo ubwo bwicanyi, kuko atari ubwa mbere bwari bubayeho, dore ko mu bice bya Kibilira mu Ukwakira 1990 hiciwe Abatutsi, bongera kwicirwa mu mu Bigogwe mu 1991, ndetse na Bugesera muri Werurwe 1992.

Yagize ati “[Abapfuye] bari hari hagati ya 300 na 400. Iyi si inshuro ya mbere babikora, bishe abantu mu Bugesera na Kibilira ndetse na Bigogwe hafi ya Gisenyi. Twatekereje ko ubwo bwicanyi buzahagarara ubwo twari mu biganiro bigamije gushaka amahoro ariko si ko byagenze. Rero ntitwari buhagarare gutyo gusa ngo tureberere”.

Icyari kigamijwe muri ubu bwicanyi, nk’uko Gen Maj Kagame yabitangaje, kwari ukwihimura kuri FPR kuko yari yaranze ko ishyaka rya CDR, ryakoreraga mu kwaha kw’ishyaka rya MRND rya Perezida Habyarimana, rihabwa imyanya muri Guverinoma.
Yaragize ati “[Icyari kigamijwe] ni ukudutera ubwoba. Mu bice by’amasezerano yo gusangira ubutegetsi i Arusha, ishyaka rya Perezida Habyarimana, MRND, ryari ririmo kugerageza gushyira ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, CDR muri Leta. Ibyo byari gutuma abashyigikiye Habyarimana bagira ubwiganze muri Leta, rero twarabyanze kuko tutari bwemere ko ishyaka ry’abahezanguni ryinjira muri Leta”.

Yongeyeho ati “Ubwo rero amasezerano yasinywagwa hatarimo CDR, MRND yagerageje kutwihimuraho, ku buryo bafatanyije na CDR bashoboraga gutuma, ibintu bigenda nabi mu gihugu; bagateza ubwicanyi aho gushyigikira umutekano. Leta yashishikarije abanyamuryango ba MRND na CDR kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi”.

Kuva Mutarama 1993, FPR yari yarakomeje kugaragaza ko ihangayikishijwe n’ubwicanyi bwarimo bukorerwa Abatutsi, kuko mu nama yahuje FPR na Ambasaderi Johnnie Carson wari uhagarariye Amerika muri Uganda, bamugaragarije ko “Amahitamo yo kureka intambara ari kurushaho kugabanuka urebeye mu bantu bari kwicwa. Turatekereza ko tutakomeza kureberera Leta ya Habyarimana yica abantu”.

U Bufaransa bwakomeje gushyigikira Leta y’abicanyi

Kuva mu 1990 ubwo FPR, u Bufaransa yakomeje kunamba cyane kuri Leta ya Habyarimana, ku buryo byageze mu 1993, iki gihugu gifite amakuru atandukanye ashimangira ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside yari igamije kurimbura Abatutsi.

Ibi byagaragajwe na Ambasaderi Georges Martres, wahagarariye u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1989 kugera mu 1993, wavuze ko raporo ya FIDH yari bumurikirwe mu Bubiligi, yari “Bwongere kwerekana amakuru y’incamugongo ku yo dusanzwe tuzi”.
Uretse kumenya ko Leta ya Habyarimana yari ifite umugambi wo gutegura Jenoside, u Bufaransa bwari bunabizi ko ingabo za Leta, FAR, zidafite ubushobozi bwo guhangana na FPR, bityo biyemeza kuzitera inkunga yatuma batsinda urugamba.

Ni inkunga yemewe na Perezida François Mitterrand wari wabyukiye mu nama na Gen Christian Quesnot wari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, ndetse na Bruno Delaye wari Ukuriye Ishami rishinzwe Afurika mu Biro bya Perezida Mitterrand.

Nyuma yo kumva inkuru y’igitero cya FPR kuwa 8 Gashyantare 1993, aba bagabo bombi bahise bakora imbata y’ibyo u Bufaransa bukwiye gukora mu gutabara Habyarimana wari umaze kubura ayo acira n’ayo amira.

Mu byo aba basabye Perezida Mitterrand gukora mu maguru mashya, harimo ko kwibutsa ko u Bufaransa bushyigikiye amasezerano ya Arusha ndetse no kumenyesha ibihugu birimo Amerika, u Bubiligi n’u Bwongereza uko ibintu biri kugenda mu Rwanda.

Bamusabye kandi gutera inkunga ifatika ingabo z’u Rwanda, yaba mu bikoresho, ubumenyi ndetse no koherezayo abasirikare bakinjira mu rugamba nyirizina.

Ibyo byose Perezida Mitterrand yarabyemeye. Bukeye bwaho, ku itariki 9 Mutarama, u Bufaransa bwavanye ingabo zabwo muri Centrafrique buzerekaza mu Rwanda, ingabo z’icyo gihugu mu Rwanda zigera kuri 291.

Uretse ingabo, u Bufaransa bwanohereje intwaro zikomeye mu Rwanda, zirimo indege z’intambara n’imbunda zirasa kure, byose bigamije kurengera Perezida Habyarimana wari umaze kunanirwa kuko byagaragaraga ko FPR iri hafi kwinjira mu murwa.

Leta ya Habyarimana yageze aho icisha make ntiyakomeza kwica abatutsi ku mugaragaro nubwo ibikorwa bibiba urwango byakomeje no kwica bigakorwa mu mayeri, kugira ngo idakora mu jisho FPR Inkotanyi ikabyutsa imirwano.

Iyo Leta nubwo yasinye amasezerano ya Arusha, Habyarimana ntiyigeze yifuza ko ajya mu bikorwa dore ko yarinze yicwa muri Mata 1994 atarashyira mu bikorwa ibyo amasezerano yateganyaga, hakurikiraho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni.

Mu masezerano ya Arusha, Ingabo za FPR Inkotanyi byari byemejwe ko zivangwa n'iza Habyarimana
Uhereye ibumoso hari Tom Ndahiro, Andrew Rwigamba, Charles Muhire, Patrick Mazimhaka na Pasteur Bizimungu mu biganiro by’amahoro i Arusha mu 1992 bahagarariye FPR Inkotanyi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)