Kigali : Abantu 8 barimo Mudugudu bafashwe banywera inzoga mu kabari saa tanu z'ijoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, bafashwe saa tanu z'ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 27 Mata 2021 ubwo bari mu kabari gaherereye mu mu Kagari ka Kiyovu, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge barimo banywa inzoga.

Aba uko ari umunani bakaba beretswe itangazamakuru mu gitondo cyo ku wa 28 Mata ku cyicaro cya Polisi y'Umujyi wa Kigali giherereye mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Nshimyumukiza Faustin, umuyobozi w'Umudugudu w'Ingenzi mu Kagari ka Kiyovu na we yafatiwe muri ako kabari barimo banywa inzoga, yemeye ko bakoze amakosa ayasabira imbabazi.

Yagize ati 'Badusanze mu kabari turi kumwe na bagenzi banjye tuziranye turimo kunywa inzoga twanarengeje amasaha yo gutaha kandi no gufungura utubari bitemewe, twanyuranyije n'amabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ndabisabira imbabazi nk'umuyobozi kuko ntabashije gucyebura abo twari kumwe."

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage ko hari akabari gafunguye karimo abantu bari kukanyweramo inzoga.

Yagize ati 'Hafi mu masaha ya saa tanu z'ijoro nibwo abaturage bahaye amakuru Polisi ko hari akabari gafunguye harimo abantu barimo kunywa inzoga, abapolisi bahise bajyayo basangamo abantu umunani.'

CP Kabera yakomeje avuga ko bibabaje kuba bariya bantu bafashwe bari kumwe n'umuyobozi w'umudugudu ariwe wakabaye abacyebura.

Ati"Umuntu wese unyuranya n'amabwiriza yo kurwanya Covid-19 azafatwa abihanirwe. Birababaje kubona bari bari kumwe n'umuyobozi w'umudugudu wakabagiriye inama yo kwirinda iki cyorezo ahubwo akaba ariwe ubatiza umurindi wo gukomeza kunywa bakirengagiza amabwiriza nkana yashyizweho na Leta.'

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yose uko yakabaye ajyanye no kwirinda no kurwanya COVID-19, yanagiriye inama abantu bose kureka kwijandika mu bikorwa binyuranije n'amabwiriza yo kurwanya iki cyorezo.

Aba bose uko ari umunani bafashwe barigishwa banacibwa n'amande nk'uko amabwiriza abiteganya.

JPEG - 43.2 ko
Umuyobozi w'Umudugudu wafatanywe n'aba bantu yasabye imbabazi
JPEG - 38.5 ko
CP John Bosco Kabera yibutsa abantu ko kubahiriza amabwiriza bigomba kuba umuco

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Abantu-8-barimo-Mudugudu-bafashwe-banywera-inzoga-mu-kabari-saa-tanu-z-ijoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)