Rubavu: Hari gushakishwa umurambo w'umugabo wagwiriwe n'ikirombe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye ahagana saa saba n'igice z'amanywa kuri uyu wa Kane mu mudugudu wa Bisizi, akagari ka Rukoko umurenge wa Rubavu ubwo nyakwigendera yajyanaga n'umugore we gucukura itaka mu kirombe, yageramo kikamugwaho.

Nyiranzoga Chantal mushiki wa nyakwigendera yagize ati 'Yaje aje gucukura umucanga noneho ikirombe kimuridukiraho umugore we ahamagara abashumba bagerageza kumukurura biranga kuko hahise hamanuka itaka ryinshi. Hano hakunze gupfira abantu ariko bakaboneka sinzi impamvu we akomeje kubura kuko bagerageje cyane ariko itaka ryabaye ryinshi''.

Nyuma y'uko abaturage bagerageje kumushakisha akabura, umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubavu,Tuyisenge Anninciata yavuze ko kuri uyu wa Gatanu barakomeza gushakisha uwo mugabo.

Ati ' Turihanganisha umuryango we ariko munadufasha kuko biriya mushaka ntabwo biruta ubuzima bwanyu. Mubanze mwikunde kuko ibyo mushaka ntabwo bibaruta. Umugisha twagize ni uko umugore n'abana ntacyo babaye ariko mujye munaduha amakuru mbere tubikumire''.

Iki kirombe Barihenda yaguyemo kimaze kugwamo abaturage benshi bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu kubera gushakisha itaka rizwi nk'ibicangarayi riteye nka kaburimbo rikunzwe cyane muri aka gace mu bwubatsi.

Abaturage bagerageje gushakisha umurambo wa nyakwigendera ariko bakomeza kuwubura
Iki kirombo gisanzwe gicukurwamo itaka rizwi nk'ibicangarayi rikoreshwa mu bwubatsi
Abaturage basabwe kugaruka kuri uyu wa Gatanu bagakomeza gushakisha umurambo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-hari-gushakishwa-umurambo-w-umugabo-wagwiriwe-n-ikirombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)