Abasaga 1600 basoje amasomo y'imyuga Iwawa, Bamporiki agaragaza ubuzererezi nk'igitutsi ku muco nyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarangije amasomo Iwawa biyemeje kuba umusemburo w'impinduka nziza mu iterambere ariko basaba ko bahabwa ibikoresho byabafasha guhangana ku isoko ry'umurimo bashyira mu bikorwa imyuga bize irimo ubwubatsi, ububaji, ubuhinzi, ubworozi n'ubudozi.

Rukundo Janvier umwe mu bagaruwe kugororera kuri iki kirwa cya Iwawa ku nshuro ya kabiri, avuga ko atazasubira mu buzererezi kubera umwuga yigishijwe.

Ati 'Navuye hano muri 2019 ariko mu gutaha ntabwo nagiye ngo ndeke ibiyobyabwenge burundu kuko nasanze abo twasangiraga twakomeje kugendana no kuganira birangira n'ubundi nongeye kubisubiramo ariko ubu nkurikije ubumenyi nkuye hano nzagenda negere bagenzi banjye bavuye hano bari mu makoperative mpite ntangira gukora ibyo nize ''.

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yasabye uru urubyiruko kwishyira hamwe mu makoperative, kugira ngo baterwe inkunga.

Ati''Ku bijyanye n'ibikoresho byo twifuje ko bajya mu mirimo noneho ibikoresho bikaza nyuma. Kwinjira mu basanzwe kugira ngo yigire mu murimo,yigire aho abandi bakora ariko n'uzashaka gukora ku giti cye nawe azabifashwamo'.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko umuco nyarwanda utemera ubuzererezi, asaba urubyiruko kumenya kugira amahitamo meza.

Ati 'Ubundi kugira ngo aba bana bakomeze ubuzima badasubiye inyuma ndetse n'abandi basigaye aho baturutse ntibakomeze inzira yo kuyoba, ni umurimo rukomatanyo ntabwo ari umurimo w'abana. Ni inshingano ikomeye cyane ya twebwe abarezi, ababyeyi.'

'Ntabwo twakagize abana b'inzererezi kuko urebye mu mateka y'u Rwanda kubagira ni igitutsi, hazereraga umunyamahanga ariko uw'u Rwanda yarerwaga na buri mukuru uhari''.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane aribwo uru rubyiruko rutangira gusubira mu miryango yabo, bakazava kuri iki kirwa cy'Iwawa babisikana n'abandi basaga 1,600 bazakirwa kugira ngo batangire kugororwa.

Uru rubyiruko rusaga 1600 rwasoje amasomo y'igororamuco ni icyiciro cya 21, mu gihe abarenga ibihumbi 25 aribo bamaze kugororwa kuva ikigo cya Iwawa cyatangira.

Urubyiruko 1636 barangije amasomo mu myuga itandukanye
Bahize kubyaza umusaruro ibyo bize
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'urubyiruko n'umuco, Bamporiki Edouard yavuze ko umuco nyarwanda utemera ubuzererezi, asaba urubyiruko kumenya kugira amahitamo meza.
Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nyirarukundo Ignatienne yasabye uru urubyiruko kwishyira hamwe mu makoperative, kugira ngo baterwe inkunga
Akanyamuneza kari kose ku barangije amasomo
Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y'ubutegetsi bw'igihugu ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Nyirarukundo Ignatienne



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-1600-basoje-amasomo-y-imyuga-iwawa-bamporiki-agaragaza-ubuzererezi-nk

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)