Lionel Messi yamaze gufata umwanzuro w'ikipe azakinira umwaka utaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lionel Messi wari ugiye kurangiza amasezerano muri uku kwezi kwa Gatandatu,yiyemeje kuguma muri iyi kipe y'ubukombe muri Espagne nkuko ibinyamakuru byaho byabitangaje.

Uyu mukinnyi umaze imyaka 10 ari uwa mbere ku isi we na mugenzi we Ronaldo,yamaze kubwira FC Barcelona yamureze ko ntaho azajya nkuko TVE yabitangaje.

Messi wavugwaga muri Paris Saint-Germain na Manchester City, yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubwirwa na Joan Laporta ko amukeneye ndetse yifuza kumwubakiraho ikipe nshya ikomeye.

Muri Kanama umwaka ushize nibwo Lionel Messi yandikiye FC Barcelona ayimenyesha ko ashaka kuyivamo kubera ahanini uko yitwaraga ndetse n'imiyoborere itari myiza y'uwari Perezida wayo.

Icyo gihe,Messi yavuze ko yemerewe kugenda nkuko yari yarabyemerwe asinya amasezerano muri 2017,gusa Perezida Bartomeu yaramwigaritse avuga ko yatinze kubisaba kuko ngo bemeranyije ko ubusabe bwo kugenda yagombaga kubutanga muri Kamena 2020.

Messi yashinje perezida wa FC Barcelona,Josep Maria Bartomeu, kumubeshya ko yemerewe kugendera ubuntu igihe ashakiye yabimugezaho agashaka impamvu zidahwitse.

Ati "Nabwiye ikipe na Perezida ko nshaka kugenda.Nabimubwiye umwaka wose.Natekerezaga ko ikipe ikeneye abakinnyi bakiri bato ndetse ntekereza ko igihe cyanjye muri Barca cyarangiye.Numvaga mbabaye kuko nifuzaga kuzarangiriza umupira hano.

Wari umwaka ugoye.Naragowe cyane yaba mu myitozo,mu mikino no mu rwambariro.Buri kintu cyose cyarankomereye bigera ubwo mfata umwanzuro wo gushakisha ibyishimo ahandi.

Ntabwo iki cyemezo cyaje nyuma yo gutsindwa na Bayern 8-2.Oya.Nari maze igihe kinini mbitekereza.

Nabwiye Perezida,agahora ambwira ko nyuma y'umwaka w'imikino nemerewe gufata umwanzuro w'uko nzagenda cyangwa nzaguma mu ikipe gusa ntiyarinze ijambo rye.

Bavuze ko ntabivuze mbere ya tariki 10 Kamena birengagiza ko kuwa 10 Kamena twarimo guhatana muri La Liga,duhanganye n'iyi Coronavirus mbi yangije umwaka w'imikino.

Yakomeje ati "Iyi niyo mpamvu igiye gutuma nguma mu ikipe.Ngiye kuguma mu ikipe kubera ko perezida yambwiye ko impamvu imwe yatuma ngenda ari uko hakwishyurwa miliyoni 700 z'amayero ziri mu masezerano,kandi ibyo ntibyashoboka."

Messi yafashe umwanzuro wo kuguma muri FC Barcelona muri uyu mwaka kuwa 04 Nzeri 2020 ariko yemeza ko amasezerano ye narangira azagendera ubuntu gusa yisubiyeho yiyemeza kuyongerera umwaka.

Uyu mwaka Messi ashobora guhesha Barcelona igikombe cya La Liga nyamra mu Ukuboza umwaka ushize yarushwaga amanota 12 na Atletico Madrid yari iya mbere.Muri uku kwezi yayihesheje igikombe cya Copa del Rey.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yamaze-gufata-umwanzuro-w-ikipe-azakinira-umwaka-utaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)