Kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize,nibwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatumiye amakipe muri nama yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Mata 2021 ku biro byayo i Remera.
Iyi nama yemeje ko shampiyona izasubukurwa kuya 01 Gicurasi, isozwe kuya 29 Kamena 2021, hanshyirwaho amatsinda 4 azavamo amakipe 2 abiri muri buri tsinda azahatanira shampiyona mu gihe andi 8 asigaye azahatanira kutamanuka.
UKO AMATSINDA APANZE:
Itsinda Rya Mbere :
APR FC , Bugesera FC ,As Muhanga na Gorilla FC
Itsinda rya Kabiri
Rayon Sports ,Kiyovu Sports ,Gasogi United na Rutsiro FC
Itsinda RYA Gatatu
Police FC ,As Kigali ,Musanze FC na Etincelles
Itsinda rya Kane
Mukura VS , Sunrise FC , Marines FC na Espoir FC
Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu mupira w'amaguru yahagaritswe guhera ku wa 12 Ukuboza 2020, hashize icyumweru kimwe itangiye. Ni nyuma y'uko Minisiteri ya Siporo isanze hari amakipe yagaragayemo ubwandu bwa COVID-19 ndetse hakaba hatarakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.