Polisi y'u Rwanda yasobanuye iby'ifoto y'Umuzunguzayi wambaye ubusa afashwe n'Umupolisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0


Iyi foto yagarutsweho cyane kumbuga nkoranyambaga

Byateye urujijo benshi dore ko nta na makuru ahagije cyangwa afatika yashoboraga gusobanura iby'iyo foto. benshi bashidikanyaga ko uwo mugore ashobora kuba ari umwe mu bafite uburwayi bwo mu mutwe [Umusazi] war'uri gufashwa n'Umupolisi kuba yava mumuhanda.

Hibazwaga byinshi kuri iyi foto

Abandi bakavuga ko abaye ari muzima akaba yambitswe ubusa nuwo mu polisi warumufashe byaba ari amahano by'umwohariko ko ushobora gusanga uwo mu gore ari n'Umubyeyi.

Polise y'U Rwanda ibicishishe ku rukuta rwayo rwa Twitter yaje kugira icyo ibivugaho, itangaza ko uwo mugore yafashwe na Polisi abuzwa gukora ubucuruzi butemewe hanyuma yafatwa akiyambura imyenda ngo polisi imutinye ntimufate.

Yagize iti"Muraho, Ku itariki ya 05 Mata 2021 uyu mudamu yahagaritswe na Polisi ubwo yakoraga ubucuruzi mu buryo butemewe n'amategeko hanyuma ahita yiyambura ubusa nk'uburyo bwo gutera ubwoba abapolisi kugira ngo batamufata. Murakoze"

Polisi yasobanuye ibyiriya foto

Mbere yuko polisi igira icyo itangaza, hibazwa byinshi!



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/polisi-y-u-rwanda-yasobanuye-iby-ifoto-y-umuzunguzayi-wambaye-ubusa-afashwe-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)